Nyamagabe: Abana bakinishije igisasu kirabaturikana

Abavandimwe batatu bo mu kagari ka Ruhunga, umurenge wa Kibirizi mu karere ka Nyamagabe bakomerekejwe n’igisasu cya gerenade yo mu bwoko bwa ‘Stick’ bari batoraguye ku mugezi bavomaho.

Bihoyiki Emmanuel w’imyaka 12, Hatangimana Venutse w’imyaka 9 n’Uwamahoro Jeanine w’imyaka 5 bakomerekejwe n’iki gisasu kuri uyu wa gatanu tariki 18/05/2012 mu ma saa munani; mu gihe barimo kugikinisha bagihonda ku mabuye bazi ko ari inyundo.

Bihoyiki, umwe mu bakomerekejwe n’iki gisasu ni we watoraguye icyo gisasu ku mugezi tariki 17/05/2012 hanyuma akijyana mu rugo iwabo azi ko ari “akanyundo; nk’uko polisi mu karere ka Nyamagabe ibitangaza.

Bihoyiki ngo yagejeje iki gisasu mu rugo acyereka ababyeyi be ariko nabo ntibabasha kumenya icyo aricyo. Uyu mu munsi nibwo Bihoyiki na bagenzi bafashe iki gisasu bakijyana ku ishuri kizakubaturikana bari mu nzira ubwo bari bari kugihonda ku mabuye.

Uyu Bihoyiki niwe wakomeretse ku kiganza no ku kaguru ahita ajyanwa mu bitaro bya Kigeme kuvurirwayo.

Hakunzwe kuvugwa abantu bakomeretswa n’ibisasu batazi ibyo aribyo. Umuvugizi wa polisi y’igihugu avuga ko hari gahunda mu gihug yo kurwanya impanuka ziterwa n’ibisasu.

Supt. Theos Badege yagize, ati “iyo gahunda isanzwe ihari, yaba polisi y’igihugu kandi n’ingabo z’igihugu zarayikoze, gusa kwigisha ni uguhozaho.”

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka