Nyakiriba: Imodoka itwaye ibiribwa bya PAM yakoze impanuka babili bitaba Imana
Ikamyo ifite nimero z’ingande UAP 778C yari itwaye ibiribwa bya PAM yabuze feri igeze ku Kabari maze igwa igeze mu makoni ya Nyakiriba mu karere ka Rubavu tariki 01/10/2013 saa 22h30 abantu babiri bahita bitaba Imana naho undi umwe ararokoka.
Ndamirubuhatse Leonard wari uri muri iyo modoka yabwiye Kigali Today ko ikamyo yavuye ku Kabari yabuze feri ibura uko ihagarara, umushoferi ababwira ko hashobora gupfa umuntu, cyakora ngo yakomeje kurwana nayo maze icyo ihetse kiribirindura bituma nabo bagwa babili bahita bahasiga ubuzima.
Ndimirubuhatse utagize icyo aba avuga ko mu bitabye Imana harimo umushoferi wari uyitwaye w’umugande witwa Amul naho undi ni umugore wabasabye ko bamutwara bamusanze ahitwa ku i Kora agiye Pfunda.
Ndimirubuhatse avuga ko iyi modoka yarihetse toni 32 z’ibishyimbo n’umuceri by’ishirahamwe rishinzwe ibiribwa ku isi (PAM) byari bigemuwe mu gihugu cya Congo.
Umuvugizi wa polisi mu ntara y’uburengerazuba avuga ko amabwiriza ariho mu kwirinda impanuka za Nyakiriba yubahirijwe impanuka zagabanuka ariko abashoferi batwara ibimodoka binini ngo ntibayubahiriza.
Ayo mabwiriza yashyizweho na polisi nyuma yo kubona ko imodoka zikoreye zibasirwa n’impanuka mu muhanda wa Nyakiriba kubera uburyo umuhanda uteye, polisi isaba ko imodoka zihetse zigomba guhagarara ku Kabari abashoferi bakaruhuka.
Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Uburengerazuba avuga ko uretse kuruhuka k’umushoferi ngo binatuma agenzura imodoka bigatuma akomeza urugendo nta kibazo ariko ngo benshi ntibabyubahiriza.
Iyi mpanuka yabaye nijoro yatumye abaturage basahura ibyo yari ihetse birimo umuceri n’ibishyimbo kugeza ubwo inzego z’umutekano zatabaye
zikabuza abantu kongera kubitwara aho byari byamenetse mu mirima.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|