Nyakabanda: Haravugwa ubujura bukorwa n’abitwaje ibirwanisho

Abaturage batandukanye bo mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, barasaba ubuyobozi gukaza ibikorwa by’ umutekano nyuma y’uko hasigaye harangwa ubujura bukorwa n’abiganjemo insoresore, ugerageje kuzirwanya zikamukubita amacupa.

Muri iki gihe haravugwa ukwiyongera kw'abajura
Muri iki gihe haravugwa ukwiyongera kw’abajura

Abaganiriye na Kigali Today bibwe mu bihe bitandukanye bavuga ko ubu bujura bumaze amezi agera muri abiri bwarakajije umurego, cyane cyane mu isantere izwi nka Café de Nyakabanda n’ahitwa kuri Kontineri. Bimwe mu byo abajura biba cyane ngo ni ugushikuza abantu ibyo bafite mu ntoki nk’ibikapu n’amatelefoni, ugerageje kubarwanya bakaba bamukubita ibyo bitwaje birimo n’amacupa.

Batatu mu bibwe basobanuye uburyo bibwemo izo telefoni. Uwo twise Kalisa (utashatse ko amazina ye atangazwa) yagize ati: “Nari kuri moto nteruye umwana ngiye kwishyura baba banshikuje telefoni, mbirutseho bantera amacupa ibimene bisakara mu muhanda mpita nigarukira. Bantwaye Samsung A10 nari nayiguze ibihumbi 250Frw. Mbonereho gusaba Ubuyobozi gukaza umutekano, abiba bafatwe, bafungwe, kuko birakabije”.

Uwo twise Angelique yagize ati: “Nkorera hano ncuruza amanite. Haje umwe ahagarara hirya yanjye, haza undi anshikuza telefoni yari Teckno Pouvoir 3. Hari umuyobozi wanjye agerageza kubahagarika yikubita hasi bahita bakubita amacupa hasi, mu gihe abantu bahunze barongera barayitoragura bahita bayitwara. Ndasaba ko bakongera umutekano kuko inzego z’umutekano ziba zikora ariko babongereye byaba byiza bigafasha mu kurwanya ubu bujura kuko mu ijoro rimwe hari ubwo wumva hibwe abantu bagera muri bane kandi abo ni abo tuba twamenye”.

Naho Beline (izina twamuhaye) yavuze ko yibwe babanje kumujijisha. Ati: “Hari saa sita n’igice z’amanywa, umuntu ambaza isaha ndayimubwira, mu gihe telefone ngiye kuyisubiza mu mufuka, uwari ku rundi ruhande aba arayinshikuje bahita biruka. Icyo wakwibaza ni ukuntu umuntu yishyura amafaranga y’umutekano buri kwezi ariko ugasanga hari abajura nk’abo. Hakwiye gushyirwa imbaraga mu kubarwanya kuko akenshi aho bahungira ni mu tuyira dushamikiye mu muhanda turazwi, babishatse babirwanya”.

Umuyobozi wungirije w’Umurenge wa Nyakabanda, Rusembuza Gaspard, avuga ko inzego z’umutekano zihora mu kazi haba ku manywa na nijoro, ariko ko bagiye gukorana n’inzego z’ubuyobozi mu yindi mirenge ituranye na Nyakabanda ngo kuko izo nsoresore ziba ziri mu bice bimwe, hakazwa umutekano zikimukira ahandi.

Ati: “Nta hantu wavuga ngo hari indiri y’ubujura runaka, ngo tureke kubirwanya ahubwo usanga uyu munsi bakoreye ahantu runaka, hakazwa umutekano bakimukira ahandi. Kandi hari ikibazo kuko imirenge iba yegeranye. Iyo hagize abiba bari ku ruhande rw’Umurenge wa Rwezamenyo byitirirwa Nyakabanda. Icyo tugiye gukora ni ukuganira n’ubuyobozi muri Rwezamenyo hagafatwa ingamba zifasha mu kurwanya izo nsoresore ariko abantu ntibumve ko nta kazi gakorwa kuko n’ubundi irondo rikora amanywa n’ijoro”.

Muri Nyakabanda hakunze kumvikana umutekano muke uterwa n’insoresore zibasira abantu zikabambura, aho nko mu mwaka ushize muri Nzeri abaturage bavugaga ko bahangayikishijwe n’abana bato bakorera urugomo abatwara ibiribwa mu gace kitwa Karabaye, ariko inzego z’ubuyobozi ziza kubahagurukira zirwanya urwo rugomo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka