Nyagatare:Yatemye umuhungu we bapfa amakimbirane yo mu rugo

Ntahorugiye Jean Baptiste wo mu kagari ka Kagina, umurenge wa Mukama mu karere ka Nyagatare afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gatunda kuva tariki 13/07/2012 ashinjwa gutema ku kaboko umuhungu we Tumusangire ufite imyaka 23 y’amavuko bapfa amakimbirane yo mu muryango.

Amakimbirane hagati ya Ntahorugiye n’umuhungu we Tumusangire si ay’ubu kuko uyu mugabo wiyita umuvuzi gakondo yirirwa mu masoko agataha yasinze akabuza amahwemo umuhungu we; nk’uko bitangazwa n’abaturanyi be.

Karibwende Damien agira ati “Uyu mugabo yirirwa mu masoko ngo aracuruza imiti agatahira mu kabari yagera mu rugo yasinze akadukira umuhungu we rukabura gica.”

Aya makuru anahamywa na Kantengwa Sarafine, nyina wa Tumusangire akaba n’umufasha w’uyu Ntahorugiye, uvuga ko umugabo we aba adashaka ko umuhungu we aba mu rugo kuko buri gihe usanga amubuza amahoro kandi ntacyo bapfa.

Tumusangire w’imyaka 23 avuga ko atari ubwa mbere akubitwa na se kuko yari anaherutse kumukubita umuhini mu mutwe agarukira mu bitaro bya kaminuza bya Kigali (CHUK) yivuza ndetse akaba yaranakurijemo ubumuga bwo mu mutwe.

Harerimana Jean Baptiste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagina, arasaba abaturage kujya boroherana buri wese agahabwa uburenganzira bwe mu rugo ngo kuko ari byo byabarinda amakimbirane nk’ayo.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka