Nyagatare: Yagiye kwica umugore we amubuze atemagura urutoki

Umugabo witwa Hageninama Cyriaque wo mu Karere ka Nyagatare ari mu maboko ya Polisi nyuma yo gucura umugambi wo kwivugana umugore we, Bajeneza Leonie amuhora ko yari yanze ko bagurisha ikibanza hanyuma amubuze yirara mu rutoki akarutemagagura.

Umugambi wo kwica umugore we yawuteguye bamwe mu baturanyi bumva noneho bahita bamuburira arahunga. Nyuma yo gusanga umugore atari mu rugo ni bwo Hagenimana yahise ajya mu rutoki ararutemagura; nk’uko bitangazwa na Bonaventure Habimana, Umuyobozi w’Umudugudu wa Murore Hageninama atuyemo.

Kuva tariki 04/05/2012, Hageninama wo mudugudu wa Murore, akagari ka Gashenyi mu murenge wa Rukomo, afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gatunda mu Karere ka Nyagatare.

Igiteye impungenge cyane ni amagambo uyu mugabo yavugaga ubwo yatemaguraga insina dore ko ngo yabigereranyaga no gutema Abatutsi; nk’uko abaturage bo mu Mudugudu wa Murore, umuyobozi w’umudugudu ndetse n’ubuyobozi bw’Akagari ka Gashenyi babivuga.

Uyu muyobozi w’umudugudu avuga ko amagambo yavugaga yabateye ubwoba dore ko uyu mugabo ku busanzwe ukomoka i Karenge muri Bicumbi batanamuzi neza ngo bamenye niba koko hari Abatutsi yishe mu gihe cya Jenoside.

Mu rwego rwo gushakisha amakuru, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwakurikiranye umugore we ariko azitangariza ko nubwo bari baturanye atabizi. Yagize ati “mu gihe cya Jenoside uyu Hagenimana yahungiye muri Congo. Cyeretse niba yaba yarabikoreye mu nzira ahunga”.

Uretse kuba bavuga ko yatemye urutoki agashaka no kwica umugore we, ubuyobozi bw’umudugudu buvuga ko Hagenimana asanzwe agira urugoma akaba n’umutekamutwe. Afatanyije n’uwitwa Justin, Hagenimana yari aherutse kumara amezi abiri akurikiranyweho kujya mu Karere ka Gatsibo agatekera abaturage imitwe ko hari amasambu agiye gutangwa bakamuha amafaranga ngo abibagiremo bazabone ubutaka.

Ngo yari aherutse kandi gufatwa yateye urugo rw’uwitwa Karori atera amabuye ku nzu. Kuri iyi nshuro na bwo abaturage bafatanyije n’ubuyobozi bw’umudugudu baramufashe bamushyikiriza Polisi bakababazwa no kuba agenda ntamareyo kabiri.

Kuri iyi nshuro ariko inzego za Polisi n’iz’ubuyobozi bw’umurenge wa Rukomo zashimiye abaturage uruhare bagize mu kubuza Hagenimana kwica umugore we ndetse no kuba baramufashe bakamushyikiriza Polisi. Babizeje ko bagiye kumukorera dosiye agashyikirizwa inzego z’ubutabera agakurikiranwa ku byaha byose akekwaho.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

birababaje kuba kugeza na nub mu Rwanda hari abantu bagitekereza kwica,abaturage dukwiye gufata iyambere mu gutahura bene abo bantu ndetse no kubimenyesha polisi maze izo nkozi zibibi zigahanw by`intangarugero.

JEAN PAUL yanditse ku itariki ya: 7-05-2012  →  Musubize

Uyu munyamakuru wanditse iyi nkuru ndabona asize abasomyi mu rujijo. Nawe se aragira ati : "Igiteye impungenge cyane ni amagambo uyu mugabo yavugaga ubwo yatemaguraga insina..." nyamara ntasobanura ayo magambo ayo ariyo. Ni byiza ko niba uvuze ikintu mu nkuru yawe kiba cyumvikana neza aho kudusiga mu rujijo. Ni byiza gutanga buri gihe amakuru yuzuye. Tujijurane. Murakoze

Tujijurane yanditse ku itariki ya: 7-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka