Nyagatare:Umuyobozi w’ishuri afunzwe akekwaho kunyereza umutungo

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Rwimiyaga, Byiringiro Daniel, afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, akekwaho kunyereza umutungo no gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

GS Rwimiyaga, Umuyobozi wayo arakekwaho kunyereza umutungo w'ishuri
GS Rwimiyaga, Umuyobozi wayo arakekwaho kunyereza umutungo w’ishuri

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Umuhoza Marie Michelle, avuga ko Byiringiro yatawe muri yombi kuri uyu wa kabiri tariki 10 Werurwe ahita ajyanwa kuri sitasiyo ya RIB ya Rwimiyaga.

Yavuze ko akekwaho ibyaha bibiri, birimo kunyereza umutungo no gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ati “Ni byo koko Byiringiro Daniel twamufashe, arakekwaho ibyaha bibiri, ari byo kunyereza umutungo w’ikigo no gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko”.

Marie Michelle Umuhoza, avuga ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane neza amafaranga yanyerejwe.

Birakekwa ko yanyereje miliyoni zisaga 12, nk’uko byagaragajwe n’igenzura ku ikoreshwa ry’imari ryakozwe n’Akarere ka Nyagatare guhera muri Mata kugeza mu Ugushyingo 2019.

Isoko yatanze ngo ryari iryo kuvugurura inyubako z’ishuri.

Ntitwabashije kubona ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare ngo butubwire niba hari abandi igenzura ryaba ryaragaragaje ko baba barakoze amakosa nk’ayo, kuko inshuro twagerageje kuvugisha umuyobozi w’Akarere Mushabe David Claudian ntiyitabye telefone ye igendanwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UWO MUGABO NASOBANURE UMUTUNGO WI CYIGO AHO URI BWABA ARI UBUHEMU TWE ABANYARWANDA DUCYENEYE KURERA ABANA BAGAKURA UWO RERO NDUMVA YIRENGAGIJE AHO YATURUTSE MURAKOZE

ARIAS yanditse ku itariki ya: 30-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka