Nyagatare: Umuyobozi w’akagali afunzwe azira kwangiza ibidukikije

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Gitengure umurenge wa Tabagwe ari mu maboko ya Polisi n’abandi bantu 3 kuva tariki 24/11/2014 bakekwaho gutwika amakara mu biti kimeza byitwa Imikinga.

Bamwe mu bafashwe bo bashinja uyu muyobozi ko ariwe wabahaye akazi ko kwarura ayo makara nawe akavuga ko ahubwo we yari aje kubafata.

Iri shyimba rikikije umugezi w’umuvumba rigizwe n’ibiti kimeza bita imikinga. Kubera ko ari inzitane bamwe mu baturage baragenda bagatwikamo amakara.

Aba bafashwe ariko bemeza ko badatwika amakara ahubwo ari akazi bahawe n’umunyabanga nshingwabikorwa w’akagali. Nsekeyabakunzi Fidel avuga ko we na mugenzi we bahuye n’abashinzwe kurinda ishyamba n’umuyobozi w’akagari bakabaha akazi nabo bakemera kugakora.

Ubundi ngo bahanyuze bajya gushaka akazi mu gishanga gihingwamo umuceri kiri haruguru y’iri shyamba.

Bimwe mu biti byitwa Imikinga bigize ishyamba rikikije Umuvumba.
Bimwe mu biti byitwa Imikinga bigize ishyamba rikikije Umuvumba.

Gusa n’ubwo ngo baruye aya makara bavuga ko batari bayobewe ko kuyatwika muri iri shyamba bibujijwe. Ntawumenyiryayo Theogene we avuga ko atajyaga kwemera aka kazi iyo hatabamo umuyobozi. Ngo yabonye ari umuyobozi umuhaye akazi aremera arabikora ari nayo mpamvu babageraho atirutse nyamara gitif we yamaze kurenga.

N’ubwo aba baturage bamushinja Agaba Jonathan umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali Gitengure we arabihakana ahubwo akavuga ko we yaje aje gufata aba babimwegekaho kuko yari amaze guhabwa amakuru ko barimo.

Ubuyobozi bwa Polisi mu karere ka Nyagatare busaba abaturage gucika ku kwangiza amashyamba kuko abazajya babifatirwamo bazajya bahanwa bikomeye.

Uretse uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Gitengure, mu bandi bafashwe harimo ushinzwe kurinda iri shyamba n’abaturage 2. Bakaba barafashwe bamaze kwarura imifuka 6 y’amakara ariko haboneka 2 gusa kuko indi 4 bari bamaze kuyitwara.

Sebasaza Gasana Emmanuel

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka