Nyagatare: Umuhungu n’umukobwa biravugwa ko bararanye, umwe yitaba Imana

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko yajyanywe mu bitaro bya Nyagatare aho yongererwa umwuka, naho umukobwa bararanye yitaba Imana, bikekwa ko bararanye hafi y’imbabura yaka.

Abari baje kureba ibyabaye bari benshi
Abari baje kureba ibyabaye bari benshi

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 17 Kanama 2022, ubwo umusore ukora muri Resitora ikorera mu isoko rya Nyagatare yararanaga mu cyumba bakoreramo n’umukobwa bikekwa ko yari asanzwe akora uburaya.

Ababonye aba bombi mbere y’uko ibi biba bavuga ko ku mugoroba uyu mukobwa ngo yafashije umuhungu gutunganya (guhata) ibiribwa byari butekwe mu gitondo, ndetse mu cyumba bakoreramo hateretsemo imbabura yaka iriho ibishyimbo.

Batamuriza Jeniffer umukoresha w’uwo musore avuga ko ubusanzwe umukozi we ahorana urufunguzo rw’aho bakorera kuko ari we uhazindukira ategura amafunguro.

Ngo ku wa Gatatu ajya gutaha, yasize umukozi we ari kumwe n’umukobwa wamufashaga guhata ariko ntiyari azi ko hari ubushuti aba bombi bafitanye.

Mu gitondo ahageze ngo yatunguwe no gusanga inzu igikinze kandi ari umunsi w’isoko bakabonyeho abakiriya benshi.

Ati “Nahageze nsanga ukora muri serivisi n’unzanira amata bose bahagaze imbere y’umuryango, mbabajije bambwira ko Eric yataye akazi niko gusubira mu rugo nzana urufunguzo ngenda nitonganya ukuntu yagiye atansezeye n’uko akazi kapfuye, mfunguye mbona ibishyimbo ku mbabura nti nashaka agende nta kibazo ariko ndebye hepfo y’imbabura ntungurwa no kubona aryamye yambaye ubusa ndiruka.”

Ubusanzwe amabwiriza agenga abakorera mu isoko rya Nyagatare ni uko nta muntu wemerewe kurara mu cyumba akoreramo ndetse n’abafite amaresitora bakaba batemerewe gutekeramo ahubwo bazana ibiryo kubicururizamo gusa byatekewe ahandi.

Abakuru bari bumiwe mu gihe urubyiruko rwaje gushungera no kwibonera n'amaso ibyabaye
Abakuru bari bumiwe mu gihe urubyiruko rwaje gushungera no kwibonera n’amaso ibyabaye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, Ingabire Jenny, avuga ko kuba icyumba cyarimo imbabura itetse ibishyimbo nta dirishya gifite byongeye hakararamo abantu, urupfu rushobora kuba rwakomotse ku kubura umwuka.

Avuga ko bagiye kuganira n’abacururiza ahantu bakora bataha by’umwihariko mu isoko rya Nyagatare kubahiriza amabwiriza yo kutarara cyangwa gutekera mu byumba bakoreramo kuko ubusanzwe bacururizamo ibyo bateguriye mu ngo zabo.

Icyakora nanone ngo bagiye gufatanya n’inzego bakorana ku buryo bazajya bagenzura ko abantu bose bubahiriza amabwiriza ariho.

Yagize ati “Ni ukubahiriza amabwiriza kuko tuyaganiraho kenshi mu nama ziduhuza ni ugukomeza ubukangurambaga kuko kwigisha ni uguhozaho. Ariko nanone dufite abashinzwe umutekano mu Midugudu n’Utugari no ku Murenge tugiye gufatanya habeho kugenzura kenshi ko amabwiriza yubahirizwa kugira ngo hirindwe ibyago nk’ibi.”

Uwo musore wari utarashiramo umwuka yahise ajyanwa mu bitaro bya Nyagatare aho yongererwaga umwuka, mu gihe umurambo w’umukobwa na wo wajyanywe ku bitaro bya Nyagatare kugira ngo ukorerwe isuzuma rigamije kumenya icyamwishe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ibibintu birababaje rwose!!gusa twihanganishije umuryango wuwo mukobwa ukomeze kwihangana kdi dusaba inzego zumutekano gukaza kugenzura abanyuranya namategeko

Manzi sam yanditse ku itariki ya: 22-08-2022  →  Musubize

Birababaje cyane. Gusa duhore twiteguye Kandi tugwanye icaha turi kumwe na Yezu yagitsinze. Ubundi biragoye gutahura ukugene batari babizi ko bagomba ga kuzimya imbabura!Uyo musóre yakize, yihane asubiremwo yakire Yezu Kristu mu buzima bwiwe, niho azonesha ishetani

Anselme citegetse yanditse ku itariki ya: 21-08-2022  →  Musubize

Mubisanzwe kuba bari baryamye mucumba batekesheze amakara, birunvikana ko bashobora gupfa kuko ayo makara ariko yaka atanga gas bita monoxide de carbon(MO),iyi kubushakashatsi bwakozwe,iyi gas ni uburozi bubi!!!

Ntezimana theogene yanditse ku itariki ya: 20-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka