Nyagatare: Umugore yatemye umugabo we akoresheje ishoka

Uwabakurikiza Grace wo mu kagari ka Gakoma mu murenge wa Mimuli mu karere ka Nyagatare afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mimuri akurikiranyweho gutema umugabo we Nkurunziza Leon Degarde akoresheje ishoka.

Nkurunziza yatemwe mu ijoro rya tariki 22/04/2012, kuri ubu arwariye mu bitaro bya Ngarama biri mu Karere ka Gatsibo.

Uwabakuriza Grace avuga ko gutema umugabo we yabitewe no kuba amuca inyuma no kuba abyara abakobwa gusa. Bamwe mu baturanyi babo bavuga ko atari ubwa mbere uyu muryango ugira amakimbirane nk’aya kuko hari hashize umwaka utameranye neza bakaba banyuzagamo bakarwana bakabakiza.

Kuba Uwabakurikiza avuga ko yahoye umugabo kubyara abakobwa no kumuca inyuma ni urwitwazo kuko ngo yari asanzwe amufuhira cyane. Nkurunziza, ubusanzwe ushinzwe umutekano mu mudugudu, iyo yatindaga kugera mu rugo umugore yamushinjaga kuba ngo yari mu bandi bagore ; nk’uko abaturanyi babo babyemeza.

Abo baturanyi babo kandi bavuga ko umugambi wo gutema umugabo Uwabakurikiza yari awumaranye igihe kuko yigeze no kugerageza kumutemesha umuhoro ariko ntiyabigeraho. Kuri iyi nshuro ngo yamucunze aryamye maze afata ishoka ayimukubita mu mutwe no mu misaya.

Uwabakurikiza Grace w’imyaka 27 umaranye imyaka irindwi na Nkurunziza yemera ko kwihanira ari icyaha ariko akavuga ko yabitewe n’umujinya.

Uwabakurikiza yatemye umugabo we mu gihe hari gahunda yo gukemura amakimbirane nk’aya mu kagoroba k’umuryango no mu nteko z’abaturage; nk’uko bisobanurwa na Muyango Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mimuli.

Uretse gahunda zo gukemura amakimbirane mu miryango, ubuyobozi bugiye no kurushaho gukaza amarondo mu rwego rwo gucunga umutekano.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kayonza, nimutabare bombori bombori mu bakozi (bimeze nabi), Ubuyobozi bubirebera.

********** yanditse ku itariki ya: 26-04-2012  →  Musubize

yeweeeeee! mbega ishyano!! uwo mugore numwicanyi nkabandi bose bamuhane uko amategeko abiteganya kuko nimpamvu atanga zuzuyemo ubugoryi!Umugabose ubyara abakobwa gusa baramwica?

Akumiro yanditse ku itariki ya: 25-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka