Nyagatare: Ubujura cyane ubw’amatungo buraca ibintu
Mu gihe abaturage b’imirenge ya Gatunda na Rukomo akarere ka Nyagatare bavuga ko abajura cyane ab’amatungo babarembeje, ubuyobozi burabasaba kugira uruhare mu kwicungira umutekano ahanini bakaza amarondo.
Ubujura buvugwa hafi mu tugali tugize umurenge wa Gatunda ni ubw’amatungo cyane amagufi. Serikare Faustin wo mudugudu wa Huriro akagali ka Kabeza avuga ko yahoze yoroye ingurube ndetse zimaze kumugeza ku bibanza 3 by’ibihumbi 700. Ariko ubu ngo ubu bworozi yaraburetse kubera abajura. Ngo ingurube ntibazireba kuko zikunzwe muri aka gace bityo kuzibonera isoko byoroha cyane.
Mu gihe mu murenge wa Gatunda ubujura bwibanda ahanini ku matungo, mu wa Rukomo byegeranye ho ngo biba n’imyaka mu mirima kimwe no mu ngo mu ijoro.
Bazaseka Theogene wo mu mudugudu wa Sangano akagali ka Gashenyi umurenge wa Rukomo avuga ko kubera gutinya abajura uwo bumvise akomanga mu ijoro batamukingurira ahubwo bahuruza kabone n’iyo yaba ari umushyitsi.
We ariko akeka ko ababiba ari abacumbitsi baba muri uyu mudugudu wabo bitewe n’uko badakora kandi bakarya neza.

Ku ruhande rw’ubuyobozi nabwo bwemera ko ubujura buhari koko. Hakuzweyeze Emmanuel umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatunda asaba abaturage gukaza amarondo ariko by’umwihariko agashishikariza urubyiruko gukura amaboko mu mifuka rugakora kuko byarurinda kwishora mu ngeso mbi z’ubujura.
Amatungo magufi akunze kwibwa ngo ni ingurube kuko zo zitabana mu munzu n’abantu. Gusa ngo n’inka ahanini zatanzwe muri gahunda ya girinka abajura bazimereye nabi. Bamwe mu bitwikira ijoro bakajya kwiba ngo iyo hari ubabonye bahita bamwica kugira ngo atazabavuga.
Urugero ni urw’umusaza wo mu kagali ka Kabeza umurenge wa Gatunda wishwe n’abajura b’inka kuwa 29 z’ukwezi gushize ahagana saa mbiri z’ijoro nyuma yo guhura nabo bayirongoye. Urupfu rwe bikekwa ko bamwiciye ko yabamenye yazabavuga.
Sebasaza Gasana Emmanuel
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
yes sibyiza kuyagararagaza