Nyagatare: Polisi yatwitse toni 5.5 z’ibiyobyabwenge

Polisi yo mu karere ka Nyagatare yatwitse toni eshanu n’igice z’ibiyobyabwinge byaturutse mu mirenge inyuranye y’ako karere cyane cyane ihana imbibi na Uganda.

Ibyo biyobyabwenge byatwitse tariki 17/05/2012 byari bigizwe na litiro 520 za kanyanga y’insukano ndetse na toni eshanu za waragi yo mu dusashi izwi ku izana rya Chief Waragi bifite agaciro k’amafaranga abarirwa muri miliyoni 14.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere, Muganwa Stanley, yasabye abaturage guhagurukira kurwanya ibiyobyabwenge baha amakuru inzego z’umutekano ku bantu baba babyikorera, ababinywa n’ababicuruza.

Muganwa Stanley yagize ati “abantu bagombye kuba bashyira ingufu mu guhanga imirimo aho kwirirwa mu biyobyabwenge.”

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu kandi yashimiye abagize uruhare mu gufata ibi biyobyabwenge dore ko byinshi ari ibyafashwe n’abanyamarondo.

Imirenge yaje ku isonga mu yafatiwemo ibi biyobyabwenge ni iya Matimba, Tabagwe, Karama, Rwempasha na Kiyombe. Iyi mirenge yose ihana imbibi n’igihugu cya Uganda ibi biyobyabwenge biturukamo.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka