Nyagatare: Polisi yafatanye umuturage amafaranga y’amiganano ibihumbi 120

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Tabagwe tariki ya 8 Gashyantare 2021 yafashe uwitwa Mugisha Ibrahim ufite imyaka 36, afatanwa amafaranga y’u Rwanda y’amiganano angana n’ibihumbi 120, akaba yarafatiwe mu Murenge wa Tabagwe mu Kagari ka Tabagwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko Mugisha yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’aho yari avuye kugura icyayi muri resitora.

CIP Twizeyimana yagize ati “Mugisha yagiye kunywa icyayi muri resitora amaze kukinywa arishyura, uwacuruzaga arebye neza asanga amuhaye amafaranga y’amiganano niko guhita yihutira kubimenyesha Polisi.”

CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko Polisi yihutiye gutabara isanga Mugisha yagiye, afatirwa aho yari acumbitse asanganwa amafaranga y’u Rwanda y’amiganano angana n’ibihumbi 110 yemera ko yari yishyuye muri resitora ibihumbi 2 n’andi ibihumbi 8 y’ubukode bw’aho yari acumbitse yose y’amiganano.

Abajijwe aho yayakuye, yavuze ko yayahawe n’Umugande witwa Byamukama Alexis ayamuha nk’inguzanyo azishyura mu mezi abiri, avuga ko atari azi ko ayo mafaranga ari amiganano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yasabye abaturage kwirinda gukora cyangwa gukwirakwiza amafaranga y’amiganano kuko bigira ingaruka ku muntu ubifatiwemo ndetse no ku bukungu bw’Igihugu. Yasabye abaturage kujya bashishoza mu gihe bahawe amafaranga bakareba niba ari mazima basanga afite ikibazo bakihutira gutanga amakuru, abashishikariza gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana mu rwego kwirinda ababaha amafanga y’amiganano ndetse no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Polisi yahise ishyikiriza Mugisha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Tabagwe kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 269 ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka