Nyagatare: Polisi yafashe litiro 92 za Kanyanga

Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Kiyombe tariki ya 13 Nzeri 2020 yatesheje abantu litiro 87 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga barimo kuyinjiza mu Rwanda. Aba kandi bari banafite ibibabi ibihumbi 28 by’itabi ry’igikamba. Tariki ya 14 Nzeri 2020 undi muturage wo mu Murenge wa Rwempasha witwa Maherezo Eric w’imyaka 23 na we yafatanwe litiro 5 za Kanyanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko mu ijoro rya tariki ya 13 Nzeri ahagana saa yine z’ijoro ku makuru bahawe n’abaturage, abapolisi bakorera mu Murenge wa Kiyombe bateguye igikorwa cyo gufata abari barimo kwinjiza mu Rwanda ikiyobyabwenge cya Kanyanga.

CIP Twizeyimana yagize ati “Abaturage bahaye amakuru abapolisi ko hari abantu bari bwinjize kanyanga mu Rwanda. Abapolisi bahise bategura igikorwa cyo gufata abo bantu ariko ku bw’amahirwe make ntibabafashe ahubwo babatesheje ziriya litiro 87 za Kanyanga barimo kwinjiza mu Rwanda ndetse n’itabi ry’ibikamba.”

CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko abarimo kwinjiza ibyo biyobyabwenge bikaze abapolisi babikura kuri za Moto bari bariho basubira mu gihugu cya Uganda.

Umuvugizi wa Polisi akomeza avuga ko ku wa mbere tariki ya 14 Nzeri mu Murenge wa Rwempasha uwitwa Maherezo Eric na we yafatanywe litiro 5 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga.

Ati “Uriya na we yafashwe biturutse ku makuru y’abaturage aho batubwiye ko acuruza Kanyanga. Abapolisi bagiye iwe basanga koko afite litiro 5 zayo yari asigaje gucuruza.”

Iyi nkuru yanditswe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi ivuga ko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba ashimira abaturage bo mu Karere ka Nyagatare no mu Ntara y’Iburasirazuba uruhare bakomeje kugaragaza mu bufatanye na Polisi mu kurwanya ibyaha.

Ati “Usibye ibi byagaragaye mu Karere ka Nyagatare hari n’ahandi tujya tubifata. Byose biva ku bufatanye n’abaturage kandi abenshi ubona ko bamaze kumva neza ingaruka z’ibiyobyabwenge bakagira uruhare mu gutanga amakuru.”

Akomeza akangurira abaturage ko kanyanga ari ikiyobyabwenge nk’ibindi byose ikaba igira ingaruka mu guhungabanya umutekano ndetse ikangiza ubuzima bw’abayinyoye. Yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru y’ahantu hose babonye bayicuruza cyangwa bafite amakuru ko hari abagiye kuyinjiza mu Rwanda.

CIP Twizeyimana yagiriye inama abishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge ko babireka bagashaka indi mirimo yemewe n’amategeko bakora kuko Polisi y’u Rwanda itazahwema kubafata bakabibazwa imbere y’amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

TURASHIMIRA POLICE YU RWANDA MUGIKORWA CYO KURWANYA IBIYOBYABWENGE.

JEAN PAUL yanditse ku itariki ya: 15-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka