Nyagatare: Mu ruzinduko rwa Perezida Kagame hagarutswe ku ishingwa ry’umutwe w’ingabo zabohoye igihugu

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, avuga ko Gikoba itazibagirana mu mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu kuko ari ho RPA yabereye umutwe w’ingabo nyawo kandi wubatswe neza.

Yabitangaje kuri uyu wa 04 Nyakanga, ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasuraga ibikorwa byubatswe mu Murenge wa Tabagwe ari na wo RPA yashinzemo ibirindiro mbere.

Perezida Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, ni na we wari umugaba w’ingabo za RPA zabohoye igihugu.

Gikoba ni umwe mu midugudu igize akagari ka Shonga, gahana imbibi n’akagari ka Gishuro. Umudugudu byegeranye wa Nyakigando ni wo wari urimo indake (aho umugaba mukuru wa RPA) yabaga.

Iyi ndake ubu yatangiye kubakwa n’ubusitani bwayo hakaba hasigaye kuhashyira inzu ndangamateka.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, avuga ko Gikoba itazibagirana mu mateka yo kubohora igihugu kubera ko ari ho habereye ivugurura ry’ingabo za RPA.

Ati “Aha ni ho RPA yabereye umutwe w’ingabo nyawo, wubatswe neza ufite n’ibikoresho bigaragara. Ikindi cyabaye ni uburyo bushya bwo guhangana n’umwanzi, aha ni ho Afande mwahinduriye imirwanire ya RPA iva mu bitero shuma yari imazemo iminsi ahubwo abasirikare bajya mu birindiro.”

Akomeza agira ati “Afande aha ni ho mwongeye kwerekana ubushishozi n’ubuhanga bwanyu mwigisha abayobozi kubaka indake, munabashishikariza kujya kubyereka n’abo bayoboraga.”

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Lt Col Innocent Munyengango avuga ko kwigisha abayobozi b’ingabo kubaka indake cyari ikimenyetso gikomeye ko gusubira inyuma ari umuziro kandi ko inkotanyi zafashe ubutaka bwitwaga santimetero (Centimeter) buri mu Rwanda, bukaba ubutumwa bukomeye kuri bose ko Inkotanyi zarutashye.

Lt Col Munyengango avuga ko aha muri Gikoba ingabo za RPA zakomeje kuhahanganira n’umwanzi kuva muri Werurwe 1991 kugera mu mpera za Gicurasi 1992.

Icyo gihe kirenga umwaka ngo habaye imirwano myinshi ikomeye ingabo za Leta zishaka kuvana iza RPA mu birindiro byazo ariko ntibyashoboka.

Agira ati “Muri izo ntambara zikomeye, amateka atwibutsa intambara zabereye Nkana, aho mwabanje ibirindiro byanyu bya mbere, hari Kabuga, Shonga, Gikoba, Gasheshe, Bushara, Mutojo, Muraha, Gikagati, Nyabihara, Gashenyi, Rurenge, Kentarama, Nyarurema, Gatsirima, Gatunga, Cyagaju n’ahandi mu bitero FAR yise Rukokoma.”

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda kandi avuga ko Gikoba ari ho RPA yahinduriye uburyo bw’imirwano burimo ubuhanga harimo gushyira ibirindiro inyuma y’umwanzi akabura ubufasha ubwo ari bwo bwose.

Muri aka gace kahinduriwemo uburyo bw'imirwanire ubu ingabo zahubakiye abaturage ibikorwa by'iterambere
Muri aka gace kahinduriwemo uburyo bw’imirwanire ubu ingabo zahubakiye abaturage ibikorwa by’iterambere

Avuga ko ayo mayeri ari ubuhanga bw’intambara busaba ubutwari n’ubwitange nk’ubw’Inkotanyi ari na byo byatumye FAR itakaza agace kiswe santimetero ikajya gushinga ibirindiro ahandi.

Avuga ko ubwo butwari n’ubwitange bwagaragaye bwatumye RPA ifata igice kinini kandi byose ngo bikaba byarateguriwe i Gikoba.

I Gikoba kandi ngo ni ho hateguriwe igitero cya Byumba cyo ku wa 05 na 06 Kamena 1992, kirangira RPA igize ubutaka bunini urugamba rwo kubohora igihugu ruhindura isura.

Lt Col Munyengango yasobanuye ko nyuma yo gufata uduce twinshi twa Byumba no kwagura ubutaka bwa RPA mu Mutara na Ruhengeri, aribwo ibirindiro by’umugaba mukuru wa RPA yabyimuriye ku Mulindi wa Byumba tariki ya 07 Kamena 1992.

Ibyo bihe ngo byarangiye RPA ibaye umutwe w’ingabo ukomeye, wubashywe kandi wifitiye icyizere na morali nyinshi ndetse iyo sura iba ari yo ijyanwa mu mishyikirano ya Arusha.

Inkuru zijyanye na: kwibohora26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka