Nyagatare: Mu minsi ibiri abantu 68 batahuwe basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Mu minsi ibiri gusa mu Karere ka Nyagatare hafatiwe abantu 68 basenga banyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Ku wa Gatatu tariki ya 08 Nzeri 2021, mu mudugudu wa Matimba ya gatatu, Akagari ka Matimba, Umurenge wa Matimba mu rugo rwa Niyonsaba John, saa tanu n’igice z’igitondo hafatiwe abantu 48 barimo abana 16 bari mu cyumba kimwe basenga.

Ni mu gihe ku wa Mbere tariki ya 06 Nzeri 2021 mu rwuri rwa Birekeraho Innocent ruherereye mu Mudugudu wa Mugari, Akagari ka Rutaraka, Umurenge wa Nyagatare, hafatiwe abantu 20 barimo abana batanu basenga, aba bakaba bari abo mu itsinda ryiyise ‘Dunia si yetu’ (Isi si iyacu), rihuriwemo n’amadini n’amatorero atandukanye ubusanzwe adahuje n’imyemerere.

Icyo gihe umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, yavuze ko bagiye kuganira n’abayobozi b’amadini n’amatorero kugira ngo baganire n’abayoboke babo kugira ngo babafashe kubaganiriza bubahirize amabwiriza.

Yasabye abaturage kujya batanga amakuru ku byo babona binyuranyije n’amategeko kandi babona byabagiraho ingaruka.

Agira ati "Turashimira abaturage baduhaye amakuru kandi dusaba n’abandi kujya bayaduha cyane ku byo babona binyuranyije n’amabwiriza cyangwa amategeko y’Igihugu."

Abafatwa bemera amakosa ndetse bakavuga ko batinya kuba bakwandura Covid-19 nyamara bakarenga ku mabwiriza ajyanye no kuyirinda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka