Nyagatare: Mu mezi atatu hibwe inka 13, zirindwi ziteshwa abajura
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko n’ubwo hari ikibazo cy’ubujura cyane cyane ubw’amatungo ariko kidakabije cyane kuko mu mezi atatu gusa hibwe inka 13, zirindwi ziteshwa abajura, enye zigaragara zamaze kubagwa naho ebyiri ziburirwa irengero.
Yabitangaje mu gihe hirya no hino mu Karere havugwa ikibazo cy’ubujura bw’amatungo cyane cyane inka, ihene n’ingurube ndetse n’ibicuruzwa, aho abajura bapfumura amazu bagatwara amatungo cyangwa ibicuruzwa.

Urugero ni aho mu rukerera rwo ku wa Mbere tariki ya 07 Ukwakira 2024, mu Mudugudu wa Kamagiri, Umurenge wa Nyagatare, abajura bapfumuye urupangu rwa Ndikubwimana Muhire, bamutwara ihene eshatu zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda hafi ibihumbi 200.
Ati “Nasohotse ngiye kwihagarika mbona aho ihene zararaga ntazihari, ndebye mbona inyuma y’aho dukarabira hari umwenge menya ko ari ho bazicishije bazitwara.”
Mu Mudugudu wa Gihorobwa, Akagari ka Rutaraka na ho umuturage yibwe ihene kuko abajura baje bagatobora igikoni bagatwara ihene yahakaga na yo iburirwa irengero.
Ku Cyumweru tariki ya 13 Ukwakira 2024, mu Mudugudu wa Mirama ya kabiri, Akagari ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, irondo ry’umwuga ryafashe umuntu ufite ingurube agiye kuyigurisha yari ayikuye mu Mudugudu wa Gihorobwa, Akagari ka Rutaraka, Umurenge wa Nyagatare.
Mu rukerera rwo ku wa Mbere tariki ya 14 Ukwakira 2024, mu Mudugudu wa Gihorobwa nanone hibwe inka ndetse no mu Mudugudu wa Nyagatare ya gatatu, Akagari ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare abajura batoboye iduka ry’umuturage batwara ibicuruzwa bitandukanye bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga 300,000.
Agira ati “Twarabyutse dusanga inzu bayitoboye batwara ibicuruzwa birimo amavuta yo guteka, inzoga, kawunga n’ibindi bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga ibihumbi 300.”
Uretse mu Mudugudu wa Gihorobwa, mu wa Kamagiri no mu wa Nyagatare haba irondo ry’umwuga. Aba bibwe bavuga ko bagorwa no kwishyura amafaranga ya buri kwezi agenewe irondo ry’umwuga bakifuza ko bishoboka ayo mafaranga yavaho bakishyiriraho abarinzi b’imitungo yabo.
Umwe ati “Irondo n’ubwo rihari ntirikora neza kuko turibwa kenshi kandi itariki ipfa kugera bakaza kwishyuza amafaranga y’irondo. Bibaye byiza ayo mafaranga bayahagarika cyangwa tukamenya ko tuyatanga hari icyo bakora byanze se nibareke twishyirireho abarinda imitungo yacu iby’irondo babireke.”
Muhire Philippe, ushinzwe umutekano mu Kagari ka Nyagatare, avuga ko n’ubwo humvikana ubujura hirya no hino ariko bishimira ko bwagabanutse kubera ubufatanye bw’irondo ry’umwuga, ay’abaturage asanzwe ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake.
Avuga ko iyo habayeho ubufatanye bw’abaturage ku buryo uwibwe atangira amakuru ku gihe, ibyibwe bitarenga umutaru kandi n’uwabyibye agafatwa.
Agira ati “Tubasaba ubufatanye kuko ntitwabona abanyerondo bahagarara kuri buri nzu ariko baduhaye amakuru kare, abajura twabatangatanga bagafatwa ibyibwe bigasubizwa nyirabyo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko n’ubwo humvikana ikibazo cy’ubujura ariko kidakabije cyane ndetse ko iyo ubujura buvuzwe hakiri kare byinshi bigaruzwa n’ababigizemo uruhare bagafatwa.
Ati “Ejo twarebaga imibare dusanga mu mezi atatu ashize hibwe inka 13, dufatanyije n’irondo inka zirindwi zarafashwe n’abazibye ziragarurwa. Enye twasanze bamaze kuzibaga, tubura ebyiri kandi n’izo twasanze zabazwe abakekwa twarabafashe.”
Avuga ko kuba byinshi mu byibwa bifatwa biterwa n’ubufatanye bw’inzego z’umutekano, irondo ry’umwuga n’irisanzwe byunganirwa n’urubyiruko rw’abakorerabushake bafatanya na bo mu gucunga umutekano no kugenzura ko ukorwa neza ndetse ubu muri santere 50 mu Karere zikaba zifite irondo ry’umwuga.
Ohereza igitekerezo
|
Ubujura burakabije mu karere ka Nyagatare kuko no mu mirenge ya Gahunda na Karama ubujura bw’ amatungo burahari cyane rwose, ahubwo Leta idufashe kuko amarondo yarananiwe rwose