Nyagatare: Inka 12 zari zibwe zafatiwe Uganda zisubizwa nyirazo
Polisi y’igihugu ikorera mu ntara y’iburasirazuba yashyikirije ku mugaragaro umuturage witwa Akimana Vestine wo mu Mudugudu wa Marongero, Akagari ka Ryabega, Umurenge wa Nyagatare inka ze 12 n’intama 3 yari yibwe zigafatirwa mu gihugu cya Uganda.
Izi nka zashyikirijwe nyirazo kuwa 05/01/2014 zibwe mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki ya 03/01/2014 zikuwe mu kiraro cyazo mu Mudugudu wa Marongero ntihagira n’imwe isigaramo.
Ku bufatanye bw’abaturage na polisi izi nka zaje gufatirwa ahitwa Kafunzo mu Karere ka Ntungamo mu gihugu cya Uganda, akarere gahana imbibi n’aka Nyagatare.

Akimana avuga ko yashishimijwe no kongera kubona amatungo ye ndetse agashima bikomeye uruhare rwa buri wese mu kugira ngo ziboneke. Kongera kubona amatungo ye ngo abikesha ubuyobozi bwiza.
“Polisi n’ubuyobozi banyitayeho bikomeye kuva nkibamenyesha ko inka zanjye zibwe kugeza bazingaruriye ku mugoroba wo ku cyumweru. Dufite ubuyobozi bwiza bwita ku baturage ndashimira buri wese uruhare rwe,” Akimana.
Umuvugizi wungirije akaba n’umugenzacyaha wungirije mu ntara y’iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi avuga ko izi nka zabonetse kubera imibanire myiza y’ibihugu byombi.
Asaba abaturage kumenya abagenda mu ngo zabo no gutanga amakuru byihuse kubo bagizeho amakenga. By’umwihariko ariko asaba abaturage kwitandukanya n’icyaha bacumbikira abajura, gukaza amarondo no kuba ijisho ry’umuturanyi.
Kuba amarondo adakorwa neza kandi bigarukwaho na bamwe mu baturage b’uyu mudugudu wa Marongero.

Niyonzima Emmanuel avuga ko akenshi aya marondo akorwa n’abakozi ba shebuja biryamiye, abasore bo ngo ntawe ukozwa kurara irondo.
Ubu bujura ariko ngo bubabereye isomo bityo akaba asaba abandi baturage gufatanya bagakaza irondo kuko aribwo buryo abona bwonyine bwo guhashya abajura.
Ubuyobozi bwa polisi ikorera mu ntara y’iburasirazuba buvuga ko muri iyi minsi ubujura cyane ubw’inka bukaze. Mu mpera z’uku kwezi gushize n’intangiriro z’uku ngo bamaze gufata inka zirenga 32 mu Karere ka Gatsibo naho Nyagatare zikaba ari izi 12 n’intama 3 zose bazigarurira ba nyirazo.
Abenshi mu baziba cyangwa bazibisha ahanini ngo ni abashumba bazo dore ko rimwe na rimwe na banyirazo baba bataziherukamo n’abaziragira batazi neza imyirondoro yabo.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
imana ntiyabyemera pee ko usubira kumazi
imana ishimwe kandi congs kuli police yacu