Nyagatare: Imvura ivanze n’umuyaga yashenye isoko rya Mimuli

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mimuli mu Karere ka Nyagatare, Bandora Emmanuel, yatangaje ko kugwa kw’isoko rya Mimuli bishobora kuba byatewe n’imyubakire mibi.

Birakekwa ko igisenge cyari kiremereye kurusha igice cyo hasi ndetse n
Birakekwa ko igisenge cyari kiremereye kurusha igice cyo hasi ndetse n’inkingi zari zaratangiye kuzana umugese

Isoko rya Mimuli ryubatswe hagati y’umwaka wa 2005 na 2006. Igice cyaguye ni icyacururizwagamo imyambaro n’inkweto ku munsi w’isoko.

Bandora Emmanuel uyobora Umurenge wa Mimuli yabwiye Kigali Today ko iryo soko ryaguye biturutse ku mvura nyinshi ivanze n’umuyaga yaguye mu masaha y’amanywa ku wa 16 Nzeri 2019.

Ati “Mu masaa munani n’iminota nka 20 haguye imvura nyinshi ivanzemo umuyaga uteye ubwoba, nuko igisenge kiramanuka gitwikira igice cyo hasi. Nta muntu wakomeretse nta n’uwahungabanye kuko igice cyaguye gikorerwamo ku munsi w’isoko gusa. Moto yari irimo na yo twayikuyemo ntacyo yabaye.”

Bandora Emmanuel akeka ko iryo soko ryaguye biturutse ku myubakire yaryo itari myiza.

Yagize ati “Urebye igice cyo hejuru, igisenge cyari kiremereye kurusha inkingi zo hasi nkeka ko ari na yo mpamvu igisenge cyamanutse kikicarira inkingi. Hari izari zaratoye umugese. Twari twasabye akarere gusana kandi n’ubundi rigomba gusanwa barabyemeye.”

Igice cyasigaye cyo hirya kitaguye ni igicururizwamo imyaka gikora buri munsi
Igice cyasigaye cyo hirya kitaguye ni igicururizwamo imyaka gikora buri munsi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mimuli avuga ko igice cy’isoko cyaguye ari cyo cyakoreragamo abantu benshi bityo ko cyateje igihombo kitari munsi y’ibihumbi 300 by’imisoro yakusanywaga ku munsi w’isoko.
Icyakora Bandora avuga ko bamenya neza igihombo kuri uyu wa gatatu kuko aribwo isoko rirema.

Hagati aho Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mimuli buvuga ko ubu burimo gushaka aho abacururizaga mu gice cyaguye bazakorera kuko hanze yaryo hari ubutaka bugari abacuruzi baba bifashisha mu gihe gusana bitarakorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abanyamimuli bihangane kandi ubuyobozi bubari bugufi bushake uko icyo kibazo cyakemuka vuba, nuko ubuzima bukomeze nkuko bisanzwe. Imana ishimwe kuko ntawari mu isoko ubwo ibibazo byabaga.

PHV yanditse ku itariki ya: 18-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka