Nyagatare: Imodoka yakoze impanuka umuntu umwe arakomereka byorohereje
Umuntu umwe muri batatu bari bari muri FUSO yakomeretse byoroheje ubwo bakoraga impanuka mu karere ka Nyagatare munsi gato y’uruganda rw’amakaro ahitwa Rutaraka tariki 30/05/2012.
Polisi mu karere ka Nyagatare ivuga ko yari impanuka yoroheje dore ko uretse umushoferi w’iyo modoka bajyanye kwa muganga na we yakomeretse byoroheje nta wundi muntu wagiriyemo ikibazo.
Umushoferi w’iyo modoka ifite purake RAB 406 K ubwo twari tumusanze mu mujyi wa Nyagatare avuye kwivuza yari apfutse mu mutwe maze atubwira ko yagiye kumva akumva imodoka irahirimye gusa. Yagize ati “Ubu ndimo gushimira Imana kuba nkihumeka.”

Ahantu iyi modoka yakoreye impanuka ni ahantu h’umurambi kandi yari mu nzira yonyine ku buryo nta nkomyi yindi yahabaye ikaba nta n’ikindi kintu yangije.
Cyakora imodoka ubwayo aho igaramye ifite ikibazo cyo kuba yamenetse ibirahure by’imbere gusa (pare brise).
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mumurege wamimuri mukarerekanyagatare inkubayakubise abagore babiri bahitabapfa04/09/2014 kumugoroba saa17:00 barikureka amaziyogukoresha