Nyagatare: Imodoka yafatiwemo ibiyobyabwenge si iya Airtel

Iyi nkuru igamije gukosora inkuru yanditswe tariki 02/01/2015 ivuga ko imodoka yafatiwemo ibiyobyabwenge mu karere ka Nyagatare ari iya Airtel.

Ubuyobozi bwa Airtel Rwanda buvuga ko umushoferi Bagirinshuti Jean Baptiste atari umukozi wa Airtel ndetse n’imodoka yari atwaye si iya Airtel.

Bagirinshuti akorera sosiyete yitwa REIME yatsindiye isoko ryo kwita ku minara ya Airtel naho imodoka ni iya sosiyete Victoria Motors ikaba ikodeshwa na REIME; nk’uko ubuyobozi bwa Airtel bubyemeza.

Ibi bitandukanye n’ibyo Bagirinshuti yatangaje akimara gufatwa kuko yari yabwiye Polisi ko akorera Airtel ndetse n’imodoka yari atwaye ari iyayo.

Kigali Today

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka