Nyagatare: Imodoka ya Airtel yafatatiwemo ibiyobyabwenge
Bagirinshuti Jean Baptiste ukorera isosiyete ya Airtel ari mu maboko ya polisi nyuma yo gufatanwa amakarito 53 y’inzoga yitwa Zebra Waragi ifatwa nk’ikiyobyabwenge mu modoka y’akazi.
Bagirinshuti Jean Baptiste w’imyaka 39 y’amavuko yari amaze imyaka ibiri ari umushoferi w’imodoka muri sosiyete y’itumanaho ya Airtel. Imodoka yatwaraga ni nawe wayiraranaga naho shebuja umutekinisiye mu minara y’iyi sosiyete akarara ukwe.
Ngo amaze gucyura shebuja we yahise afata ikiraka cyo kujya gupakira inzoga zo mu mashashi zebra waragi azikuye mu murenge wa Tabagwe akazigeza Rwagitima mu karere ka Gatsibo agahabwa ibihumbi ijana.
Ntiyahiriwe n’urugendo rero kuko ahagana saa tanu z’ijoro kuri uyu wa 30 Ukuboza yafashwe ageze ku ruganda rw’amakaro apakiye amakarito 53 y’inzoga ahita afungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare.

Avuga ko yabitewe n’ubukene kuko yari afitiye ikimina ideni ry’ibihumbi 300 yagombaga kwishyura mu mezi 2 gusa. Asaba imbabazi ndetse akemeza ko atazongera kugwa muri uyu mutego.
Ubundi izi modoka z’amasosiyete y’abikorera zafatwaga nk’izizerwa ko zitatwara ibiyobyabwenge ariko ubu ngo iki cyizere cyayoyotse.
Inspector of Polisi Emmanuel Kayigi, Umuvugizi wungirije akaba n’umugenzacyaha wungirije mu ntara y’iburasirazuba asaba abayobozi b’ibi bigo by’abikorera kujya bagenzura abakozi babo ndetse byaba ngombwa bagatanga amakuru kubo bakeka bashobora gukoresha ibinyabiziga byabo mu nzira zitari nziza.
Bagirinshuti Jean Baptiste akomoka mu murenge wa Kabarore akarere ka Gatsibo. Ibiyobyabwenge yari apakiye ni amakarito 53 ya zebra waragi afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi Magana abiri mirongo irindwi na bibiri (1,272,000 Rwf).
Sebasaza Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|