Nyagatare: Hari abihisha mu bumotari bagamije gukwirakwiza ibiyobyabwenge

Umuyobozi wa police mu Ntara y’Iburasirazuba yihanangirije abagurira moto kuzitwaraho ibiyobyabwenge, asaba abamotari kubagaragaza kuko babangiriza umwuga.

Abamotari b'i Nyagatare biyemeje gushyira ahabona abahesha isura mbi umwuga wabo
Abamotari b’i Nyagatare biyemeje gushyira ahabona abahesha isura mbi umwuga wabo

Yabibasabye kuri uyu wa 18 Ukwakira mu nama yagiranye n’abamotari, igamije kurandura ibiyobyabwenge burundu muri aka gace.

ACP Dismas Rutaganira Umuyobozi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko mu mezi atatu ashize, mu Karere ka Nyagatare hafashwe moto 206 muri zo 43 zifatirwaho ibiyobyabwenge.

Yemeza ko benshi mu bafatirwa muri icyo cyaha, ari abafite moto zabo bwite, atari abamotari bakora akazi ko gutwara abagenzi. Yasabye abamotari kugaragaza bene abo kuko babatobera umwuga.

Ati “Turwane urugamba rwo guca ibiyobyabwenge burundu, abigize akari aha kajya he mubadushyikirize tubereke uko bigenda, kuko barabatobera umwuga.”

Hatanzwe ingero z’abantu babiri badakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri moto, ariko baguze moto zirenga eshatu bagamije gutundaho ibiyobyabwenge.

ACP Rutaganira Dismas
ACP Rutaganira Dismas

Abamotari bemereye Polisi ko bazagira uruhare mu kugaragaza ababasiga izina ribi, dore ko bo ngo babicitseho burundu.

Mugabo Fred umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abamotari mu Karere ka Nyagatare, avuga ko abamotari batwaraga ibiyobyabwenge babirukanye mu makoperative, ababitwara ngo ni abantu ku giti cyabo bazafasha mu kubahashya.

Agira ati “Ababitwara ubu ni abantu bagura moto ari cyo bagamije kandi banyura mu muhanda tuzabamenya tubatange.”

Yemeza ko n’ubwo ababitwara batwikira ijoro ariko abamotari babazi, bityo byoroshye kubatangaho amakuru bagafatwa.

Ingingo ya 595 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, iteganya igihano cy’igifungo kuva ku myaka itatu kugera kuri itanu, n’ihazabu yo kuva ku bihumbi 500 kugera kuri miliyoni 5 ku muntu wese winjiza cyangwa ucuruza ibiyobyabwenge.

Ubinywa we ahanishwa ingingo ya 593 iteganya igifungo kuva ku mwaka umwe kugera kuri itatu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 50 kugeza kuri 500.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka