Nyagatare: Bapfushije bagira impungenge z’abo bahurira mu gushyingura

Abaturage b’umudugudu wa Kabare akagari ka Kabare umurenge wa Rwempasha batewe impungenge n’abaturuka i Kigali baje gushyingura kuko batizeye ko batagendana Coronavirus.

Abo mu Mudugudu wa Kabare bagize impungenge zo guhura n'abaturutse i Kigali baje gushyingura
Abo mu Mudugudu wa Kabare bagize impungenge zo guhura n’abaturutse i Kigali baje gushyingura

Ku mugoroba wo ku wa 23 Werurwe 2020 uwitwa Gatare w’imyaka 70 y’amavuko ngo nibwo yishwe anizwe n’uwari umushumba w’inka ze.

Abaturage bakeka ko yamwishe kugira ngo abone uko amwiba amafaranga ibihumbi 200 yari yahembwe ku ikusanyirizo agemuraho amata y’inka ze.

Nk’uko bisanzwe abaturanyi batabaye ariko bakaba batangiye kugira impungenge z’ubuzima bwabo nyuma y’uko abanyamuryango ba nyakwigendera batuye i Kigali batangiye kuhagera.

Umugabo utifuje ko amazina ye atanganzwa yabwiye Kigali Today ko bari bafite uburyo birindana ariko kuba babonye abanya-Kigali byabateye impungenge.

Ati “Umuturanyi biragoye ntiwabura gutabara ariko ntakubeshye jye mfite impungenge! Haje abaturutse i Kigali kandi abo ni bo bahura n’abarwaye Coronavirus, babakura ku kibuga cy’indege, mbega birakomeye nagize ubwoba, bishoboka ni uko twese baza bakadupima.”

Avuga ko aho bitereye impungenge ari uko abo banya-Kigali baba bamaze igihe badaheruka mu gace ku buryo bahagera bakumbuwe abantu bakaba batakwibuka kudasuhuzanya na bo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko ubundi nta muntu wakavuye i Kigali ngo agere i Kabare atabanje kugaragaza urupapuro rw’ubuyobozi bw’aho aturutse kugira ngo hizerwe ubuzima bwe.

Mushabe ariko asaba abaturage ko gushyingura muri ibi bihe byo kwirinda ikwirakwira ry’indwara ya Coronavirus bikorwa n’abantu bake bagize umuryango.

Agira ati “Nakwibutsa abaturage ko ibi bihe bidasanzwe, bityo gushyingura bigomba gukorwa n’abantu bake bo mu muryango. Ntabwo iki ari igihe cyo guhuruza abatuye hirya no hino kuko abahari bashyingura kandi tukirinda.”

Mushabe David Claudian uyobora Akarere ka Nyagatare aributsa abifuza kugana akarere kujya babanza kunyura mu buyobozi bw’aho batuye bagahabwa uburenganzira aho kugenda bacengacenga ubuyobozi kuko uretse gushyira ubuzima bwabo mu kaga bashobora no kwanduza abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndumva mu muhangoxwo gushyingura hakagombye kuba hari umuyobozi kgo yibutse abaturage i ihe turimo kuko hari abagifite imyumvire yo hasi kuri Covid-19 kbsa

Hategekimana Sixbert yanditse ku itariki ya: 26-03-2020  →  Musubize

Ndumva mu muhangoxwo gushyingura hakagombye kuba hari umuyobozi kgo yibutse abaturage i ihe turimo kuko hari abagifite imyumvire yo hasi kuri Covid-19 kbsa

Hategekimana Sixbert yanditse ku itariki ya: 26-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka