Nyagatare: Ari mu maboko ya Polisi ashinjwa guta uruhinja mu musarane

Murekatete Jacqueline ukomoka mu mudugudu wa Nshuli, akagali ka Gitengure, amurenge wa Tabagwe mu karere ka Nyagatare afungiwe kiri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare ashinjwa kubyara umwana akamuta musarani mu ijoro rishyira tariki 18/05/2012.

Murekatete uvuga ko afite imyaka 17 ariko ababyeyi be bagahamya ko afite 21 yarabyutse ajya mu musarane ahagana mu ma saa tatu z’ijoro. Nyuma y’uko uyu mukobwa agera mu musarane baje kumva umwana w’uruhinja arira basohotse kureba bahura na Murekatete yiruka ngo bahita bamenya ko amutaye mu musarane dore ko anahamya ko bari basanzwe bazi ko atwite; nk’uko nyina wa Murekatete, Mukandutiye Marie Chantal abivuga.

Murekatete yemera icyaha akagisabira imbabazi akavuga ko byamugwiririye ariko mama we avuga ko uburyo yatayemo umwana mu musarane bitamugwiririye ahubwo ko yaba yari abigambiriye akabibahisha.

Uruhinja Murekatete ashinjwa kuba yarataye mu musarane rwashyinguwe none tariki 18/05/2012 dore ko rwahise rwitaba Imana rukimara gutabwa mu musarane.

Murekatete Jacqueline ukekwaho kuba nyina w’uru ruhinja rw’inzirakarengane abaye acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare mu gihe agitegereje ubutabera.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka