Nyagatare: Amazu y’ibihogere arakekwaho kuba indiri y’abajura

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare burasaba abafite amazu ataruzura kumenya abayacumbikamo kuko ashobora kuba indiri y’abajura n’abandi bagizi ba nabi.

Iyi nzu yararagamo abantu 10 batazwi na nyirayo
Iyi nzu yararagamo abantu 10 batazwi na nyirayo

Kayitare Didas umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu avuga ko inzu itaruzura iba itemerewe guturwamo.

Asaba bayirayo gushyiraho abayarinda n’ibikoresho ariko nabo batemerewemo gucumbikamo.

Agira ati “Turabagira inama guhora bagenzura amazu yabo kuko abayarinda rimwe na rimwe bayacumbikiramo abantu batazwi mu buryo butemewe. Niho abajura bibera kandi hashora no kubamo abagizi ba nabi.”

Yemeza ko inzu bazasangamo abantu bayicumbitsemo kandi nyirayo atarahabwa uruhushya rwo kuyituramo azajya acibwa amande agenwa n’itegeko.

Uyu amaze icyumweru afunguwe azira ubujura bw'igare yibye aho yakoraga
Uyu amaze icyumweru afunguwe azira ubujura bw’igare yibye aho yakoraga

Imwe muri izi nzu iherereye mu Kagari ka Nyagatare, mu Murenge wa Nyagatare yakuwemo abantu 10 babagamo ubwabo nabo bataziranye.

Bamwe muri bo ni uwitwa Uwingeneye Aline wabanaga muri iyi nzu na Iradukunda Pacifique nk’umugore n’umugabo.

Avuga ko mu mezi abiri bamaranye umugabo we ariwe utaha kare abandi bayibamo bataha bwije cyane.

Ati “Umugabo namusabye kwirukana abo bagabo kubera gutaha bwije cyane nka saa Sita cyangwa saa Nunani aranga. Gusa sinzi niba ari abajura kuko ntacyo ndababonana ariko buri munsi bataha bugiye gucya bikanyobera.”

Iradukunda Pacifique we avuga ko yacumbikiye abantu batatu naho umugore we akavuga ko habamo batandatu.

Byatangiye ubwo ubuyobozi bw’umudugudu bwaje kubona abantu 10 muri iyi nzu kandi butari bubazi, bugira impungenge.

Bwahise bubashyikiriza ikigo ngororamuco cya Nyagatare, kubera ko bamwe batazwi n’akazi bakora kandi abaturage bahora bataka ubujura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ubujura muri Nyagatare bumaze gufata intera mbi cyane. Abajura bageze aho batara imyuka isinziriza bakiba abantu bameze nkaho bapfuye. Ikibabaje nuko dutanga mafaranga yirondo ya buri kwezi. Mbese nkayo mazu visi mayor avuga, habuze iki ngo abayabamo bitemewe birukannwe. Kubera ubujura bwimyaka mumirima, abaturage baretse guhing imyumbati kubera ko bayiba itarashora neza. Ikibazo cyubujura muri Nyagatare gikwiriye guhagurukirwa ninzego zumutekano ariko abaturage babigizemo uruhare. Ibihano byubujura bikwiriye gukazwa cyane.

Nyirarukundo Rachel yanditse ku itariki ya: 28-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka