Nyagatare: Afunzwe ashinjwa gukubita umugore we ishoka mu mutwe
Gahungu Enock ari mu maboko ya Polisi, sitasiyo ya Nyagatare nyuma yo gukubita umugore we Mukanziza Juliet ishoka mu mutwe, ubu akaba arwariye mu bitaro bya Nyagatare.
Byabereye mu Mudugudu wa Mihingo, Akagari ka Gakirage ho mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare, ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa 13 Gicurasi 2015.
Intandaro y’iri temwa ngo ni umutungo w’inzu babagamo yubatswe n’umugore ndetse n’ubutaka bahingagamo ibibatunga.
Ngo umugabo yahoraga ashaka ko bagurisha ku butaka umugore akabyanga. Mukanziza ngo yatemwa mu mutwe hifashishijwe ishoka mu gihe ngo ari bwo yari yaraye agarutse mu rugo rwe, yari amaze icyumweru yarirukanywemo.
Vuguziga Ailine, mukuru wa Mukanziza Juliet, avuga ko itemwa rya murumuna we ryari ryaragambiriwe.
Ngo Mukanziza kuva yabana na Gahungu nta mahoro bigeze bagirana kuko bahora barwana ndetse bikagera no mu buyobozi.
Yemeza ko Gahungu yari yamubwiye ko atazatandukana na murumuna we kabone n’ubwo batabanye neza atamwishe.
Mbere y’uko Gahungu Enock akora iki cyaha ashinjwa ngo yabanje gusezera ku muryango we.
Muhawenimana Aline mushiki wa Gahunga yemeza ko mbere gato yo gukora icyaha, musaza we yaje iwabo mu Mudugudu wa Ruhuha, Akagari ka Bushoga akabasaba ko bazamurera abana yabyaranye n’umugore mukuru neza.
Bamubajije impamvu ababwira ko atagifite ubuzima bakeka ko agiye kwiyahura kubera ibibazo bari bazi afitanye n’umugore muto.
IP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi akaba n’Umugenzacyaha wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, arasaba abaturage gukora cyane kandi bakanyurwa n’ibyo bafite bakirinda inda nini ndetse bakarushaho kubaha uburenganzira bw’abandi.
Gahungu Enock yabanaga na Mukanziza mu buryo butemewe n’amategeko kuko yari yarataye umugore mukuru banabyaranye asanga Mukanziza mu mitungo ye barabana. Nta mwana bari bakabyaranye.
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Nyagatare Mukanziza arwariyemo bwemeza ko yatemaguwe mu mutwe n’amaboko hakoreshejwe ishoka.
Ngo bamwakiriye ameze nabi cyane kuko yatakaje amaraso menshi ariko ngo hari icyizere ko yakira.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
bamukatire urumukwiye,arye #imvungure inkoko zimusemee! twamaganye abagabo babanebwe bashaka kurya ibyo batakoreye.