Nyagatare: Afunze azira gusahura urugo no guhohotera umugore we

Gatsinzi Charles wo mu kagali ka Gakirage, umurenge wa Nyagatare mu karere ka Nyagatare afunzwe azira gusahura urugo no kubuza umutekano Niyonsaba Béata, umugore we bafitanye abana batandatu.

Niyonsaba Béata ni umugore wa gatanu wa Gatsinzi ariko ni we wenyine yari asigaranye kuko we yari yashoboye kumwihanganira. Yagize ati “Mu bagore batandatu bose ni njye gusa twabyaranye kuko abandi bose bananiwe kwihanganira ingeso ze.”

Ubwo Niyonsaba yasobanuriraga umuyobozi w’akarere n’inzego z’umutekano ibibazo bye tariki 24/04/2012 yavuze ko yitabaje ubuyobozi bw’akagari ngo bubakize nuko bubajije Gatsinzi niba yarasezeranye abasubiza ko aho gusezerana n’uwo mugore yasezerana n’ihene.

Uyu mugore avuga ko ku nda ya gatandatu yasabye umugabo kumuherekeza kwa muganga ngo ajye kubyara aravuga ngo nabireke azabyare ejo noneho abaturanyi babyumvise baramuherekeza. Nyuma yo kubyara, Gatsinzi yabujije abaturanyi kuza guhemba uwo mugore kugeza ubwo uwashakaga kuza kugira icyo amuha yazaga yihishe ngo atamwica.

Bimaze kugaragara ko Gatsinzi akomeje kubuza umugore amahwemo, ubuyobozi bwaramuhamagaje noneho mbere yo kwitaba abanza gufata umuhoro asatura matora baryamagaho.

Gatsinzi kandi yariye imitungo arayimara kuko yagurishije inka bari boroye n’icyuma gisya nyuma y’iminsi itatu akagaruka nta n’ifaranga rimwe azanye. Gatsinzi ngo yanagurishije isambu anadukira imyaka umugore ahinga.

Umugore yongeye kwitabaza umuyobozi w’akagari noneho araza abagabanya imyaka maze umugabo umujinya uramwica agafata ingobyi y’umwana akayishwanyaguza.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Sabiti Fred Atuhe, abajije umuyobozi w’Akagari ka Gakirage gusobanura ikibazo cy’uyu mugore, yagize ati “Uyu mugabo yishe umugore yanga gupfa. Maze gukemura iki kibazo inshuro eshatu umugabo apfukama akavuga ko atazongera ariko yataha noneho akagenda yasambuye.”

Nyuma yo kumva impande zombi ndetse n’uyu muyobozi w’akagari, umuyobozi w’akarere yahise avuga ko ibyo uwo mugabo yakoreye umugore we ari ubugome bukabije asaba ko bamufunga agakurikiranwa n’ubutabera. Ubu Gatsinzi afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare.

Kuba ingo nyinshi zigaragaramo ibibazo nk’ibi mu karere ka Nyagatare byatumye ubuyobozi bw’akarere bufatanyije n’inzego z’ubutabera ndetse n’iz’umutekano biyemeza kuzenguruka imirenge yose igize akarere bigisha abaturage cyane cyane ingo zifite amakimbirane, itegeko rirebana n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

Tariki 24/04/2012 bari bahereye mu murenge wa Nyagatare ugaragaramo ingo 79 zifite ibibazo bijyanye n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka