Nyagatare: Afungiwe gusenya umuyoboro w’amazi yiba impombo

Dusabimana Gervais w’imyaka 28 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatunda mu Karere ka Nyagatare azira gufatirwa mu cyuho yiba impombo z’amazi ku muyoboro unyura mu Kagari ka Nyangara mu Murenge wa Gatunda.

Dusabimana yiyemera ko yacukuye aya matiyo akavuga ko yabitewe n’uko yari amaze imyaka myinshi mu muyoboro unyura mu isambu ya Gatunge Emilien mu kagarika Nyangara kandi nta mazi acamo.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi (EWSA) ishami rya Nyagatare, Kanamugire Vedaste, avuga ko nta gihe cyagenwe ngo umutungo wa Leta nk’uwo ube wakoreshwa ku nyungu z’umuntu ku giti cye.

Ubuyobozi bwa EWSA buvuga ko uwo muyoboro w’amazi wangijwe ku burebure bwa kilometero imwe kandi ko ari umwe mu miyoboro bateganya gusana muri uyu mwaka wa 2012 kugira ngo ikomeze gutanga amazi mu bice by’umurenge wa Gatunda.

Dusabimana Gervais yiyemerera iki cyaha kandi akagisabira imbabazi muri aya magambo “Rwose ndasaba imbabazi kuri iki cyaha kandi ndumva nakangurira abandi gutinya ibikoresho bya Leta kuko nanjye naguye mu mutego”.

Ahacukuwe impombo hagasigara ibimene
Ahacukuwe impombo hagasigara ibimene

Ubuyobozi bwa EWSA muri Nyagatare buvuga ko nyuma yo kubabarira kenshi abangiza ibikoresho nk’ibi hirya no hino mu mirenge, Dusabimana Gervais namara guhamwa n’icyaha agomba guhanwa, dore ko EWSA ikirimo kwegeranya ibimenyetso ngo ibishyikirize ubushinjacyaha.

Umuyobozi wa EWSA ishami rya Nyagatare yagize ati “Uyu nahanwa bizabera abandi isomo ku buryo bazacika kuri iyi ngeso yo kwangiza ibikorwaremezo.”

Ubuyobozi bwa EWSA, ishami rya Nyagatare bwaboneyeho gusaba abaturage kwitwararika ibikoresho by’amazi n’amashanyarazi biba byashyizwe hirya no hino mu mirenge.

Nk’uko bigaragara mu ngingo ya 444 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, Dasabimana Gervais naramuka ahamwe n’iki cyaha azahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi icumi y’u Rwanda.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ntibisanzwe

kamali yanditse ku itariki ya: 6-04-2012  →  Musubize

ntabwo nari mbizi

kamali yanditse ku itariki ya: 6-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka