Nyagatare: abaturage bafite ikibazo cy’inyamaswa zibonera

Abaturage bahinga ibigori n’amasaka mu nkuka z’igishanga cy’Ikirimburi mu mirenge ya Nyagatare na Tabagwe baratabaza ikigo gishinzwe iby’amapariki n’ibidukikije kubera ko ibisimba birimo inkende n’ibitera bibonera kandi bikanabangiriza imyaka.

Umwe mu bahinzi twasanze muri icyo gishanga n’agahinda kenshi yerekana imyaka ye yagize ati “Ntibyoroshye ko umuntu yasarura ikigori muri uyu murima kuko iyo bigeze mu ma saa tatu zizamuka zose zikigiramo”.

Ibi binemezwa n’abashumba twasanze baragiye muri icyo gishanga kikinagaragaramo ishyamba ryinganjemo ibiti bya kimeza kikanatwikirwamo amatafari. Umwe muri bo yagize ati “Ahubwo amahirwe bagira ni uko tuhirirwa hakanirirwa bariya batwika amatafari naho ubundi ntawasarura.”

Umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe ibidukikije, Murenzi Samuel, avuga ko abo baturage bavuga ko bangirizwa n’izo nyamaswa n’ubundi barengereye ubutaka bwa Leta kuko ahavugwa izo nyamaswa ari mu gishanga kandi hakaba hari hasanzwe hadahingwa bityo bakaba batagomba kuzisagarira.

Yagize ati “ Wari wabona inkende cyangwa igitera cyazamutse kikaza mu baturage?” Cyakora Murenzi avuga ko nibaramuka basanze zirengera abaturage bazabivuganaho n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) bakazifatira ingamba nk’uko byagenze muri pariki y’Akagera.

Murenzi yavuze ko nta mushinga wo kubyaza izo nkende umusaruro w’ubukerarugendo bafite ariko ko bagiye gutangira kubyigaho kuko basanga byafasha akarere ndetse n’abaturage bahaturiye.

Bamwe mu baturage bahaturiye ngo basanzwe banahatemberera ndetse bakanashyira izi nyamaswa ibiribwa byiganjemo imbuto n’ibisheke. Ubwo twahageraga hari inkende zisaga 30.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka