Nyagatare: Abantu 27 bafatiwe mu kabari barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Ku mugoroba wa tariki ya 15 Nzeri 2020, ni bwo Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Katabagemu mu Kagari ka Rugoma, yasanze abantu 27 bicaye mu kabari banywa inzoga z’inkorano.

Aba baturage bafatiwe mu kabari banywa inzoga zitemewe (Ifoto: RNP)
Aba baturage bafatiwe mu kabari banywa inzoga zitemewe (Ifoto: RNP)

Nubwo barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bakanywa inzoga bitemewe, aba bantu barimo kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi ku izina rya ‘Cungumuntu’.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, arashimira abaturage bamaze kumva neza amabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 bagatanga amakuru.

Yagize ati “Hari ku mugoroba nka saa moya umuturage ahamagara abapolisi ababwira ko hari ahantu barimo gupima inzoga kandi bitemewe muri ibi bihe byo kurwanya Coronavirus. Abapolisi bahise bagera muri ako gasantere basanga koko mu nzu huzuyemo abantu barimo kunywa inzoga nta bwiriza na rimwe ryo kurwanya COVID-19 bubahirije”.

CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko uko bari 27 ndetse na nyir’akabari bahise bashyikirizwa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze barigishwa, ariko nyir’akabari we yaciwe amande hakurikijwe amategeko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko icyo kinyobwa bitazwi neza uburyo gikorwa n’ibyo bagikoramo, gusa avuga ko kigira ingaruka ku mutekano w’abaturage ndetse no ku buzima bwabo.

Ati “Umuntu wanyoye kiriya kinyobwa acika intege mu gitondo ntagire umurimo akora, uwakinyoye kandi agira amahane cyane ku buryo giteza ibibazo by’umutekano mu baturage nko kurwana ndetse n’amakimbirane mu miryango”.

Izo nzoga zahise zimenwa. CIP Twizeyimana yasabye abaturage kwirinda bene ziriya nzoga kuko zibangiriza ubuzima, ariko cyane cyane bakomeze kubahiriza amabwiriza yose yo kurwanya no gukumira ikwirakwira rya COVID-19 bambara gapfukamunwa kandi neza, guhana intera aho bari hose, kugira isuku bakaraba mu ntoki n’amazi meza n’isabune cyangwa bagakaraba umuti wabugenewe wica udukoko, ndetse yanabakanguriye kujya bahanahana amafaranga bifashishije uburyo bw ’ikoranabuhanga.

Yakomeje ashimira abatanga amakuru asaba n’abandi kujya bayatanga bityo bafatanyirize hamwe kurwanya icyorezo cya COVID-19 gicike, ubuzima buzasubire uko bwahoze.

Shakisha izindi nkuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umuvandimwe

Ntirivamunda jule yanditse ku itariki ya: 21-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka