Nyagatare: Abajura ngo bazi kugenzura imikorere y’amarondo

Majyambere Alex uherutse gufatanwa ihene yiyemerera ko amaze imyaka ibiri yiba kandi abifashwa no kuba azi amasaha abari ku irondo baryamira.

Abakekwaho ubujura bavuga ko babanza kumenya imikorere y'amarondo kugira ngo babashe gucikana ibyo bibye
Abakekwaho ubujura bavuga ko babanza kumenya imikorere y’amarondo kugira ngo babashe gucikana ibyo bibye

Mu rukerera rwo ku wa 07 Gashyantare 2020, irondo ry’umudugudu wa Mirama ya mbere saa kumi z’urukerera ryafatanye abagabo babiri ihene ebyiri.

Umwe muri aba bagabo bafashwe witwa Majyambere Alex w’imyaka 32 avuga ko amaze imyaka ibiri yiba.

Majyambere avuga ko kugira ngo adafatwa abanza akamenya igihe irondo rya buri mudugudu riryamira akabona inzira anyuzamo ibyo amaze kwiba.

Ati “Maze imyaka myinshi niba ariko nibutse neza ni 2, kenshi nsanzwe ntobora amazu nkatwara ibishyimbo cyangwa ibigori, ubundi nkaturitsa ingufuri banyiri urugo bagiye guhinga.”

Akomeza agira ati “Ubundi sinsanzwe niba ihene ariko kugira ngo binyorohere, nabanje kumenya igihe amarondo aryamira, bituma ngenda nta nkomyi nkagera aho ngurishiriza ntawumfashe.”

Mu ngero nke avuga ngo irondo ry’imidugudu ya Mirama ya mbere n’iya kabiri Akagari ka Nyagatare baryama saa cyenda z’urukerera, naho umudugudu wa Mugari mu Kagari ka Rutaraka ngo baryama saa munani z’urukerera.

Imidugudu ya Nyagatare ya 1,2 na 3 bo ngo ntibaryama kuko bakoresha irondo ry’umwuga.

Majyambere Alex avuga ko hari n’imidugudu itagira amarondo nk’uwa Gihorobwa mu Kagari ka Rutaraka.

Majyambere utuye mu Mudugudu wa Mirama ya mbere, avuga ko yiba hafi y’iwe, atajya kure kuko ngo byamugora kumenya amayira.

Agira ati “Urumva kugira ngo wibe ahantu bisaba kuba uhazi neza n’amayira n’abantu bashobora kukubangamira mu mugambi wawe, ni yo mpamvu niba hafi nzi neza buri kayira n’abantu bahatuye, binyorohera kubeshya uwo duhuye.”

Avuga ko n’ubwo afite imbaraga atashobora gukora kubera kubona iby’ubusa na byo avuga ko ntacyo bimumariye mu buzima busanzwe.

Ati “Gukora nakora ariko nanone hari igihe uvuga uti “Kiriya kintu cy’ubuntu nagikuramo menshi”, nibye byinshi ntafatwa ariko ntakubeshye ntacyo ndakuramo kuko iyo nyabonye mbona ko ari ay’ubuntu nkayangiza mu bindi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko imikorere myiza y’amarondo izaca ubujura kandi barimo kubiganiraho n’abayobozi mu nzego z’ibanze kugira ngo arusheho gukora neza.

Ati “Turimo kuganira n’abayobozi mu nzego z’ibanze kugira ngo amarondo arusheho gukora neza kuko aho akora abajura barafatwa, tugiye kuyakaza abajura bazabura amayira yenda babicikeho.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka