Nyagatare: Abagabo babiri bafungiwe kwiba ibiro cumi by’ibishyimbo n’ipantaro imwe

Ernest Rudasungwa na Uzabakiriho Kabeni bakora akazi k’ubukarani ngufu mu mujyi wa Nyagatare bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare bazira kwiba ibiro 10 by’ibishyimbo ku mucuruzi w’imyaka witwa Pierre Ezira n’ipantaro y’uwitwa Sam.

Ababonye iyibwa ry’ibyo bishyimbo n’ipantaro batungiye agatoki abari bibwe bakabereka aho bari babihishe mu murima w’inzuzi. Rudasingwa Ernest wabihagejeje yashinjije mugenzi we Uzabakiriho Kabeni kuba ari we wabyibye hanyuma akamusaba kumushakira umukiliya.

Ubwo twabasangaga bajya impaka kuri ubwo bujura, Pierre na Uzabakiriho Kabeni bari bamaze gushorera Rudasingwa Ernest bajya aho yagurishije ibishyimbo barabibasubiza. Baje gukomeza kujya impaka ku ipantaro bavugaga ko Ernest yibye ku witwa Sam kugeza ubwo binanirana bitabaza Polisi irabatwara ijya kubafunga.

Nubwo Uzabakiriho Kabeni yemera kuba yari yiriwe asangira inzoga yo mu bwoko bwa kanyanga yo mu dusashi na Rudasingwa Ernest, yahakanaga kuba yafatanyije na we muri ubwo bujura. Yahakanaga mu ijwi rituje kuba bafatanyije amusaba gutanga ipantaro y’abandi ngo babarekure.

Ernest Rudasungwa na Uzabakiriho Kabeni bajyanywe kuri polisi
Ernest Rudasungwa na Uzabakiriho Kabeni bajyanywe kuri polisi

Aba bagabo bombi biyemerera ko bari biriwe basangira kanyanga. Ubwo babafataga Rudasingwa yari akinywa kamwe muri utwo dusashi.

Abibwe kimwe n’imbaga y’abantu yari iteraniye aho yinginze Rudasingwa Ernest bamusaba gusubiza ipantaro aho kugira ngo bamufunge ariko undi aranga aranangira ahubwo akayishinja Uzabakiriho.

Mu Mujyi wa Nyagatare ibyinshi mu byaha bihagaragara higanjemo ibifitanye isono n’ibiyobyabwenge. Ugeze ku Rukiko rw’Ibanza rwa Nyagatare, mu matangazo ahamanitse ahamagaza abacyekwaho ibyaha usanga 90% arabashinjwa ibyaha bijyanye no kunywa, kubika cyangwa gucuruza ibiyobyabwenge.

Amakuru dufite ni uko kugeza ubu mu madosiye agaragara mu nkiko mu Karare ka Nyagatare 70% ari ay’ibiyobyabwenge cyane cyane ibya kanyanga n’urumogi.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka