Nyagatare: Abacuruza ibiyobyabwenge nta mibare bagira -Polisi

Polisi y’igihugu iratangaza ko uretse imibare mike nta nyungu iba mu gucuruza ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka k’ubifatanywe utaretse n’umuryango we.

Polisi y’igihugu iratangaza ibi mu gihe mu ntara y’iburasirazuba hakomeje gufatwa abantu batandukanye bacuruza cyangwa batwaye ibiyobyabwenge mu mamodoka.

Uherutse gufatwa ni uwitwa Rengera Aminadab ukora akazi ko gutwara imodoka y’imizigo, utuye Kimisagara mu Mujyi wa Kigali.

Uyu Rengera yafashwe mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki ya 23/01/2015 apakiye amakarito 60 ya Chief waragi na litiro 20 za Kanyanga.

Rengera ari mu maboko ya Polisi, Sitasiyo ya Nyagatare nyuma yo gufatanwa ibiyobyabwenge.
Rengera ari mu maboko ya Polisi, Sitasiyo ya Nyagatare nyuma yo gufatanwa ibiyobyabwenge.

Avuga ko yahawe akazi n’umuntu atazi bahuriye i Kabuga akamubwira ko amugereza inkweto ze mu mujyi wa Kigali, ngo kuko imodoka yari izikuye Uganda yapfuye ikiri mu nzira. Izi yita inkweto ariko yazifatanywe mu ma saa tanu z’ijoro aturutse ahitwa Ndama, hadahuye n’umuhanda wa kaburimbo ugera ku mupaka w’u Rwanda na Uganda. Atangaza ko yakuyemo isomo ryo kubanza kugenzura umuzigo agiye gupakira.

Si rimwe si kabiri hafatwa abacuruza n’abatwara ibiyobyabwenge ndetse bamwe bagakatirwa n’inkiko ariko ntibicike. IP Emmanuel Kayigi, umuvugizi wungirije akaba n’umugenzacyaha wungirije mu ntara y’iburasirazuba, ku murongo wa telefone yatangarije Kigali today ko ibi biterwa n’imibare mike y’ababikora.

Ngo ababicuruza baba bashaka inyungu nyinshi y’ako kanya gusa abibutsa ko ari ukwibeshya kuko iyo bafashwe bibagiraho ingaruka bo ubwabo ndetse n’imiryango yabo, bityo bakwiye kubicikaho.

IP Kayigi akomeza avuga ko bagiye kuzakora ubuvugizi ibihano bihabwa abacuruza ibiyobyabwenge bikiyongera kuko aribwo nibura abantu bashobora gutinya kubyishoramo.

Rengera yari abakiye amakarito 60 ya Chief waragi na litiro 20 za Kanyanga.
Rengera yari abakiye amakarito 60 ya Chief waragi na litiro 20 za Kanyanga.

Ingingo ya 594 y’itegeko ngenga no 01/2012 ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana, iteganya igifungo kuva ku mwaka 1 kugera kuri 3 ku muntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha uburyo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo mu buryo bunyuranije n’amategeko, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 50 kugeza ku bihumbi 50.

Ku babifatanywe mu modoka hiyongeraho gucibwa amande ku modoka yari ibyikoreye ndetse n’umushoferi ku giti cye ucibwa amadorari y’amerika 500 n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro.

Ibi biyobyabwenge byafatanywe Rengera bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 1 n’ibihumbi 500. Kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyagatare aho ategerejwe kugezwa imbere y’ubutabera.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka