Nyabihu: Umwana w’umukobwa w’imyaka 14 yatoraguwe mu murenge wa Jenda

Umwana w’umukobwa w’imyaka 14 witwa Ingabire Diane yatoraguwe mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu.

Uyu mwana w’umukobwa avuga ko ari mwene Mukagasana Peruth na Bucici avuga ko aturuka mu karere ka Bugesera. Yazanywe n’uwo babanaga baje gusura umugabo we nyuma aza kumusiga abura aho anyuze; nk’uko uwo mwana abivuga.

Uyu mwana avuga ko akomoka ahitwa i Kamasonga,yize i Ngeruka akaba yaranasengeraga mu idini ry’Abagaturika ahitwa ku Kankuriyingoma, akarema n’isoko rya Kiruhura.

Uyu mwana yagejejwe ku karere ka Nyabihu n’umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Jenda Kamari Albert, tariki 24/02/2012.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyabihu yasabye uwamuzanye kuba amugumanye mu gihe hagishakishwa uko yasubizwa mu gace k’aho avuga ko akomoka. Uwaba amuzi yabimenyesha ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka