Nyabihu: Umusore w’imyaka 25 yatoraguwe mu mugezi yapfuye

Umushumba w’imyaka 25 y’amavuko waragiraga inka z’uwitwa Nzayisenga Obed utuye mu murenge wa Kintobo mu karere ka Nyabihu yatoraguwe mu mugezi wa Kinoni hagati y’akarere ka Nyabihu na Musanze yapfuye kuri uyu wa kane tariki 17/05/2012.

Nzayisenga avuga ko uwo mushumba witwa Ahishakiye yari yagiye kugurisha amata muri centre yitwa Byangabo tariki 16/05/2012 akarara adatashye. Nzayisenga ngo yumvaga ko uwo mushumba ashobora kuba yatashye iwabo acitse kubera ko yari anafite amafaranga yagurishije amata; nk’uko yabitangaje.

Ahishakiye ngo yagiye saa sita. Kuva aho batuye ujya aho yari yagiye kugurisha amata hari urugendo rw’amasaha abiri n’amaguru; nk’uko Nzayisenga Obed yabivuze.

Amakuru y’urupfu rwa Ahishakiye, Nzayisenga ngo yayamenye nyuma y’uko abaturage bo mu murenge wa Busogo mu karere ka Musanze babonye umurambo w’uwo musore bagasanga batamuzi maze batangira kubaririza mu murenge bahana imbibi wa Kintobo ari naho atuye. Ngo abantu bamuhamagaye kuri telefone bamubwira ko umushumba we yapfuye.

Uwo muhsumba yakomokaga mu murenge wa Kabaya mu karere ka Ngororero ariko Nzayisenga wamukoreshaga ngo ntazi neza agace yakomokagamo kuko nta byangombwa yagiraga ngo yari yarabisize iwabo.

Umurambo wa Ahishakiye wajyanywe ku bitaro bya Ruhengeri kugira ngo hasuzumwe neza niba haba hari uwamwishe akamujugunya muri uwo mugezi cyangwa niba yikubise muri uwo mugezi agapfa.

Ubwo twandikaga iyi nkuru,Nzayisenga yadutangarije ko nawe ari ku bitaro bya Ruhengeri kugira ngo amenye neza icyaba cyishe uyu musore.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka