Nyabihu: Umugabo yishe umugore we wari utwite inda y’amezi atatu
Umugabo witwa Twizerimana Jean Pierre utuye mu murenge wa Jenda mu karere ka Nyabihu yishe umugore we, Nyirarukundo, wari utwite inda y’amezi atatu. Ibi byabaye mu saa mbiri z’ijoro tariki 21/11/2011;bari bamaranye amezi ane babana.
Umuyobozi w’umudugudu wa Kageri mu kagari ka Bukinanyana,Twizerimana Labani, avuga ko n’ubundi uyu muryango wahoraga mu makimbirane kuko Twizerimana Jean Pierre wahitanye umugore we amuteye umugeri ku mutima yakundaga gucyura abagore benshi.
Twizerimana Jean Pierre acumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kora mu murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu.
Bamwe mu baturanyi be barimo n’umukecuru yaberaga mu nzu bavuze ko Twizerimana Jean Pierre yari amaze gutandukana n’abandi bagore barenga bane.
Twizerimana Jean Pierre bakunze kwita Sosoma ndetse n’uwo nyakwigendera bose bari abimukira mu murenge wa Jenda kuko umugabo yaje aje gupagasa aturutse mu murenge wa Shyira naho umugore akaba yakomokaga mu murenge wa Jomba. Bombi bahuye baje gushaka akazi bakaba babanaga badasezeranye byemewe n’amategeko.
Umuyobozi w’umudugudu wa Kageri, aho ayo mahano yabereye, yashishikarije abaturage kugira umuco wo gutabarana kandi bakajya banavuga ingo babona zikunze kubamo amakimbirane kugira ngo zirusheho kwitabwaho no gukurikiranwa nta mahano nk’aya abaye araba.
SAFARI Viateur
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Birababaje cyane kuko nta munsi wirenga ubwicanyi butabaye jye ni umva nkuko abayobozi bahagurikira
ibindi bibazo ni iki kibazo cy’ ubwicanyi gikwiye guhagurukirwa.