Nyabihu: Imodoka 2 zakoze impanuka ariko nta wahasize ubuzima

Muri santire ya Mukamira mu karere ka Nyabihu mu ikorosi riri aho umuhanda Mukamira-Ngororero uhurira n’uwa Musanze-Rubavu, habereye impanuka torotoro yari ipakiye icyayi igonga ivatiri ariko nta wapfuye.

Ababonye iyo mpanuka yabaye saa kumi zishyira saa kumi n’imwe ku mugoroba wa tariki 07/01/2014, bemeza ko iyo torotoro yakatanye iryo korosi umuvuduko mwinshi cyane bituma icy’inyuma kirimo imizigo gihengama niko guhita kigwa ku ivatiri yari iparitse iruhande rw’umuhanda nk’uko Sitiveni umwe mubo iyi mpanuka yabaye areba yabidutangarije.

Torotoro yakase ifite umuvuduko mwinshi irahengama igwa ku ivatiri.
Torotoro yakase ifite umuvuduko mwinshi irahengama igwa ku ivatiri.

Ndashimye Theogene wari utwaye iyo vatiri avuga ko yari aparitse imodoka ye ku ruhande ategereje umuntu yari agiye kujyana ku ishuri. Mu gihe ari ku ruhande, nibwo yabonye iyo modoka ikatanye umuvuduko udasanzwe mu ikorosi ihita igwa ku modoka ye yari iparitse ku ruhande.

Iyi vatiri yagwiriwe yahise yangirika cyane, naho iyayigwiriye yo bikaba bigaragara ko uretse icy’inyuma cyaguye gihengamye gusa, ntacyo yangiritseho. Gusa umushoferi w’iyi kamyo yari ihetse icyayi ntitwabashije kumubona ngo tumubaze uko byamugendekeye ngo akore iyi mpanuka.

Abapolisi bacunga umutekano wo mu muhanda bahise bahagera ngo bakurikirane iby'iyi mpanuka.
Abapolisi bacunga umutekano wo mu muhanda bahise bahagera ngo bakurikirane iby’iyi mpanuka.

Iyi mpanuka ibaye mu gihe polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda imaze igihe ishishikariza abashoferi kubahiriza amategeko y’umuhanda no kurushaho kwitonda muri iyi minsi mikuru isoza inatangira umwaka mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uzatanga ayohagazeho

kosovo yanditse ku itariki ya: 9-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka