Nyabihu: Imidoka yagonze umwana ahita ahasiga ubuzima
Dukuzimana Claire w’imyaka 6 yitabye Imana agozwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser saa moya n’igice z’igitongo cyo kuri uyu wa 08/10/2012.
Iyo modoka yavaga Rubavu yerekeza Kigali naho uyu mwana yambukiranyaga umuhanda ajya kuvoma; nk’uko se Harerimana Jean Pierre yabidutangarije. Iyi modoka yamugonze arimo kwambukiranya umuhanda.

Nyakwigendera yari mwene Uzamukunda Chantal na Harerimana Jean Pierre, batuye mu kagari ka Rurengeri mu mudugudu wa Rutovu aho bakunze kwita ku rugabano, mu murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu.
Mbere yo kumushyingura, umurambo we wabanje kwerekezwa kwa muganga ngo ukorerwe autopsie.
Safari Viateur
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Abashoferi nibagabanye umuvuduko kuko nibatagabanya baratumara nkuriya mwana wa NYABIHU biravugwako imodoka yarifite umuvuduku mwinshi iyo azakuba agenda gake yashoboraga guhagarara cg akamukozaho umwana ntapfe