Nyabihu: Ibiza byangije ibintu bitari bike birimo amazu ndetse n’abantu bahasize ubuzima
Imvura nyinshi yaguye muri uku kwezi kwa mata 2013 mu karere ka Nyabihu yatumye abana babiri bicwa n’umugezi wa Kanama, umugezi wa Nyamukongoro wasenye amazu 8 ndetse andi 17 urayangiza,wangiza hegitari 5 z’ibirayi n’ibigori, ndetse wangiza ikiraro cyo ku muhanda wa kaburimbo Mukamira-Ngororero.
Umuyaga wahushye muri Werurwe-Mata uyu mwaka,wasenye amazu 5 andi 3 arangirika, uyu muyaga unangiza ha 2 z’urutoki. Inkangu nazo zasenye amazu 2 ndetse andi 7 arangirika; nk’uko Jacques ushinzwe imicungire y’ibiza mu karere ka Nyabihu yabigarutseho.

Imirenge ya Shyira na Rugera ikunze kwibasirwa n’umuyaga n’urubura ndetse n’umwuzure uturuka ku mugezi wa Mukungwa. Naho imirenge ya Jenda, Mukamira na Bigogwe ikaba ikunze kwibasirwa n’umwuzure uterwa n’umugezi wa Nyamukongoro.
Abangirijwe amazu na Nyamukongoro bacumbikiwe n’abaturanyi babo kuko ibyabo ahanini bitangiritse babikuyemo. Abantu basaga 274 batuye ahantu habi barabaruwe ngo bazimurwe aho batuye.
Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Twahirwa Abdoulatif, avuga ko mu nama ya IDP baherutsemo,mu rwego rw’igihugu bari biyemeje ko bitarenze mu kwezi kwa Nzeri, abaturage batuye ahantu hashobora guteza ibyago (high risk zone) baba bimuwe.

Ubu bari mu gikorwa cyo kubabarura bareba abo baturage, n’ubushobozi bwabo n’uruhare bakwigirira u rwego rwo kunoza iki gikorwa.
Muri rusange mu karere ka Nyabihu, abaturage basaga 680 batuye muri high risk zone, ari nayo mpamvu bateganya kuzabatuza ahabugenewe, batahura n’ingaruka izo ari zo zose, bikabafasha kwiteza imbere.
Abaturage barasabwa kwirinda gutura ahantu hatemewe bashobora guhura n’ingaruka z’ibiza, bakitabira ibikorwa byo kurwanya isuri bitandukanye, bagafata amazi ku mazu yabo ndetse bagahugukira kurengera ibidukikije mu rwego rwo kwirinda ingaruka ziterwa n’iyangirika ryabyo.
Mu bihe by’imvura bakirinda kuyigendamo no kugama munsi y’ibiti n’ahandi inkuba zabibasira kuko hari abakubiswe n’inkuba mu mwaka wa 2012.

Mbere y’ukwezi kwa Gicurasi 2012, mu karere ka Nyabihu hatwawe ha z’imyaka zigera kuri 611,4, amazu 598 arasenyuka burundu ndetse n’abantu 13 bahasiga ubuzima.
Iyi mibare ikaba yariyongereye mu kwezi kwa Nzeri-Ukuboza 2012, aho ha 53 z’imyaka zangijwe bitewe n’urubura n’umuyaga, amazu 7 arasenyuka ndetse andi 4 arangirika. Abantu 2 bakaba barahasize ubuzima bakubiswe n’inkuba.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|