Nyabihu: Arakekwaho kwica umwana w’umukobwa yari amaze kubyara

Uwimbabazi Jeanne ukomoka mu murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu, acumbikiwe kuri Station ya Police ya Mukamira akurikiranyweho icyaha cyo kwiyicira umwana we w’umukobwa yari amaze kubyara tariki 03/06/2012.

Ari aho afungiye, kuri uyu wa gatatu tariki 06/6/2012 Uwimbabazi yagize ati” Nari namubyaye ari muzima nyuma mushyira muri supaneti, indi nyimushyira mu kanwa narasohotse njya hanze gukaraba ngarutse nsanga yapfuye”.

Uwimbabazi wiyemerera icyaha avuga ko atazi icyabimuteye. Ni ubwa mbere yari abyaye dore ko afite imyaka 22 y’amavuko kuko yadutangarije ko yavutse mu mwaka w’1990.

Uwateye Uwimbabazi inda bari bumvikanye kandi ngo yamwitayeho igihe yari atwite; nk’uko Uwimbabazi abyivugira.

Kugeza ubu uyu mugore ukekwaho kuba yarihekuye akaba acumbikiwe kuri Station ya Police ya Mukamira mu karere ka Nyabihu.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka