Nyabihu: Aracyekwaho kwica umugore we

Nsengimana Vedaste utuye mu murenge wa Jenda, akagari ka Rega, umudugudu wa Rega mu karere ka Nyabihu arakekwaho kwica umugore we Nyiraberwa Angelique w’imyaka 24 bari bamaranye imyaka 5 babana badasezeranye byemewe n’amategeko.

Uyu mugore yapfuye nyuma y’igihe gito avuye mu rugo agiye iwabo mu masaha ya saa kumi n’igice za mu gitondo cyo kuri uyu wa 18/06/2012, kuko umugabo we yavugaga ko yari akirimo kwitegura gushaka icyo yambara ngo amuherekeze.

Nyuma ngo yahise abyutsa abaturanyi ngo bamuherekeze umugore we agiye iwabo bamanuka basanga umugore aryamye nko muri metero 200 uvuye aho batuye arimo gutaka ahirita, nibwo bamuteruye bamugarura mu rugo bakihamugeza ahita apfa.

Aya makimbirane ngo yari ashingiye ku kibazo cy’uko umugabo yitaga kuri nyina cyane kurusha uko yitaga ku rugo rwe ku buryo ibibazo by’umuryango ahanini byitabwagaho n’umugore.

Abaturanyi bamwe baribaza impamvu uyu mugabo yabahamagaye ngo bamuherekeze umugore we agiye iwabo kandi nyamara atajyaga abamenyesha amakuru y’urugo rwe, ari nabwo bahise bamusanga aryamye muri metero 200 ataka.

Ikindi hakaba hibazwa impamvu umugore yagiye butaracya ajya iwabo kugeza ubu bikaba byari urujijo kuri bamwe mu bibazaga urupfu rw’uyu mugore na bamwe mu baturanyi.

Kugeza ubu umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe ku kigo nderabuzima cya Kora aho harimo gusuzumwa mu by’ukuri icyamwishe.

Nsengimana Vedaste ukekwaho kwica umugore we acumbikiwe kuri station ya Police ya Mukamira mu gihe yagikorwa iperereza.

Nk’uko Nsengimana ubwe yabidutangarije, avuga ko we n’umugore we bari bafitanye amakimbirane mu rugo rwabo ariko batashakaga ko ajya hanze nk’uko bari barabyumvikanye.

Kuba uyu mugabo atitaga ku muryango we kandi byanagarutsweho n’umuyobozi w’umudugudu wa Rega, Nsabiyaremye Jean Baptiste, wadutangarije ko tariki 16/06/2012 abaturanyi baherutse kunga uyu muryango bakagira n’inama uwo mugabo .

Yongeraho ko ibibazo by’amakimbirane uyu muryango wagiranaga bigaragara ko byari bimaze igihe ariko utakundaga kubishyira ahagaragara.

Nsengimana na Nyiraberwa bafitanye umwana umwe w’umukobwa w’imyaka itatu n’igice witwa Niwenshuti Vanessa.

Safari Viateur

Ibitekerezo   ( 2 )

NIBA KOKO ARIWE WIYICIYE UMUGORE WE NI UBUGOME KANDI NTA KEREKEZO YABA AHAYE UMWANA WE,GUSA IMANA YAKIRE UWO MUBYEYI KUKO BIRAKABIJE,NTA BURERE BARIHO BAHA ABANA BAVUKA YATEYE UMWANA WE IGIKOMERE NIYUMVA KO SE YIYICIYE NYINA ,IMANA IKOMEZE KUDUHA URUKUNDO PE

gloria yanditse ku itariki ya: 20-06-2012  →  Musubize

Ariko Mana weeeeeee! birarenze, koko umuntu atinyuka kumena amaraso y’uwari urubavu rwe barasangiye byose? ubwose uwo mwana wabo ko bamuhinduye imfubyi akiri muto, Yezu azamwirerere! Uyu mubyeyi Imana imwakire.

Agrippine yanditse ku itariki ya: 18-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka