Nyabihu: Amaze kurambirana kubera kwiba abaturage
Nshimiyimana Iradukunda uzwi ku izina rya Ragadi yafashwe n’abaturage mu Kagari ka Rubaya mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu, tariki 10/04/2012, akekwaho kwiba ibiro 40 by’ibirayi mu mirima y’abaturage.
Ragadi yiyemereraga ko yibye ibirayi akabigurisha amafaranga 4500. Yiba akoresheje imbwa afite zibanza gukanga abaturage baba abo mu ngo cyangwa abarinze imyaka nk’ibirayi mu murima nyuma akaza kwiba; nk’uko bamwe mu baturage bamuzi bari banamufashe babitangaje.
Ubujura nk’ubu si ubwa mbere bukozwe mu kagari ka Rubaya kuko hashize igihe kitageze ku mezi 2 hafatiwe undi muntu mu cyuho wakekwagaho kwiba intama yari iziritse aho bari bayijyanye kurisha afatwa amaze kuyizitura ayijyanye.
Abaturage barasabwa kurushaho kuba maso bakarwanya ubujura, bakarushaho no gukaza amarondo mu rwego rwo kurwanya abitwikira amajoro bakajya kwiba bagenzi babo.
Ragadi ni mwene Nzapfurundi Jotam na Claudine Faraziya bo mu murenge wa Mukamira mu Kagari ka Rubaya mu mudugudu wa Kaburende.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|