Nyabihu: Abakozi batatu ba SACCO barakekwaho kunyereza asaga Miliyoni 18 FRW
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ku itariki ya 01 Nzeri 2023, rwafunze abakozi batatu ba SACCO ISOKO Y’AMAJYAMBERE MUKAMIRA, aho bakurikiranyweho kunyereza 18,259,010 FRW.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye Kigali Today ko abo bakozi barimo Umucungamutungo wa SACCO Mukamira, Ndizihiwe Epimaque w’imyaka 39 n’abandi bakozi babiri b’iyo SACCO, ari bo Nshizirungu Justin w’imyaka 34 na Kayitesi Espérence w’imyaka 31.
Dr. Murangira yavuze ko bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa SACCO ISOKO Y’AMAJYAMBERE MUKAMIRA, ungana na 18,259,010FRW, bakaba bavugwaho kuba barakoze icyo cyaha mu bihe bitandukanye, kuva muri 2018 kugeza muri 2021.
Yavuze ko ibyo byabereye aho iyo SACCO Mukamira iherereye mu Mudugudu wa Kazibake, Akagari ka Bugeshi, Umurenge wa Mukamira, Akarere ka Nyabihu.
Abafashwe bafungiye kuri RIB Stasiyo ya Mukamira, mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Nk’uko Dr. Murangira akomeza abivuga, icyaha abo bakozi ba SACCO Mukamira bakurikiranyweho cyo kunyereza umutungo, gihanwa n’ingingo ya 10 y’itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Uhamwe n’icyo cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10), n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo yanyereje.
Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB ruributsa abaturarwanda ko rutazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki cyo kunyereza umutungo ashinzwe kugenzura, awukoresha mu nyungu ze bwite. RIB inibutsa abantu bose ko uzabikora azafatwa agashyikirizwa Ubutabera”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|