Nyabihu: Abajura bibye ADEPR, umuzamu akekwaho ubufatanyacyaha

Mu ijoro ryo ku wa mbere tariki ya 01 Kamena 2020, abajura bataramenyekana binjiye mu rusengero rwa ADEPR Paruwasi ya Kora mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, biba ibikoresho binyuranye birimo ibyuma by’umuziki.

Mu makuru Kigali Today yatangarijwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jenda, Kampire Georgette, yavuze ko ayo makuru bayamenye mu gitondo cyo ku wa kabiri, aho avuga ko uburyo ibyo bikoresho byibwe burimo urujijo rwo kuba abantu bakwiba ahantu hari umuzamu ntatabaze.

Uwo muyobozi yavuze ko bakeka ko uwo muzamu warindaga urwo rusengero, yaba yagize uruhare mu iyibwa ry’ibyo bikoresho, ati “Biragaragara ko umuzamu yabigizemo uburangare kuko ntiyigeze atabaza ngo abo bajura bafatwe.

Mu gitondo ni bwo yavuze ko bibye ibikoresho by’umuziki bakoreshaga mu rusengero, twagiriye inama ubuyobozi bw’itorero gutanga ikirego kuri RIB, ubu nta muntu urafatwa”.

Arongera ati “Dufatanyije n’ubuyobozi bw’itorero gushakisha abo bajura, gusa uwo muzamu arakemangwa kuko byabaye mu ijoro ariko aricecekera abivuga mu gitondo, ntiyigeze ataka kandi hafi aho hari irondo ry’umwuga, ariko ntawigeze abimenya”.

Ubuyobozi bw’iyo Paruwasi ya Kora, buremeza ko ibyibwe birimo igikoresho cyifashishwa mu muziki kitwa Mixer, gifite agaciro k’amafaranbga y’u Rwanda abarirwa mu bihumbi 600, indangururamajwi , inanga (Synthetiseur), icyuma gisohora impapuro (Printer) n’ibindi.

Gitifu Kampire aragira inama abantu bafite ibigo bisaba uburinzi, kumenya imikorere y’abazamu barinda ibyo bigo, ubushobozi n’ubunyangamugayo bwabo, mu kurushaho kurinda umutekano w’ibigo byabo.

Ati “Ubutumwa twatanga nk’abayobozi, ni uko umuntu ufite umuzamu umurindira adakwiye guterera iyo ngo aryame asinzire. Ahubwo akwiye gukurikira kugira ngo amenye neza ubushobozi n’ubunyangamugayo bw’umuntu umurindira ikigo, mu kumenya niba akora akazi uko bikwiye, kuko niba warashyizeho umusamu kugira ngo akurindire ibintu, akiryamira agasinzira cyangwa akaba afitanye ubucuti n’abajura bigira ingaruka ku mukoresha”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka