Nyabihu: Abagabo 2 barimo n’umwarimu bafunzwe bakekwaho kwiba inka 2 bakanazica

Umwarimu kuri Centre Scolaire ya Gasasa mu karere ka Nyabihu n’undi w’imyaka 34 wari ucumbitse ahitwa Mahoko muri Kanama ho mu karere ka Rubavu bafunzwe bacyekwaho kwiba inka ebyiri mu ijoro rishyira ku wa 16/01/2014.

Aba bagabo bafashwe n’abaturage kagari ka Kijote bamaze kwica inka bacyekwaho kwiba ndetse bakaba ngo banakomekereje urutoki umwana wa Yoramu nyirinka zari zibwe, ubwo yari agiye gufata umwe muri bo.

Ibi byatumye mu masaha ya mugitondo yo kuri uyu wa 16 Mutarama 2014, mu murenge wa Bigogwe, mu kagari ka Kijote ari nako kabereyemo aya mahano, habera inama yahuje ubuyobozi bw’akarere n’inzego z’umutekano bahumuriza abaturage ndetse banabashimira cyane ku butwari bagize mu gufata abo bajura.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imari Mukaminani Angela ndetse yasabye abaturage gukomeza kunoza ingamba zo kwicungira umutekano no gutanga amakuru hakiri kare kuho bakeka ibikorwa ibyo aribyo byose byahungabanya umutekano cyangwa by’ubujura.

Kugeza ubu aba bagabo bakekwaho ubu bujura bacumbikiwe kuri Station ya Police ya Kora mu murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu, mu gihe ibyabo bigikurikiranwa.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka