Numvaga arira amazi amutwaye ariko nta mbaraga nari mfite zo kumutabara (Ubuhamya)

Itariki ya 2 Gicurasi 2023 ni umunsi utazava mu mutwe urugo rwa Nteziyaremye Feza na nyakwigendera Mukamanzi Genereuse. Ibiza byabaye kuri iyo tariki ishyira iya 3 Gicurasi byasize amatongo ahari hatuye uyu muryango n’urwibutso rw’umwana w’amezi atandatu Nteziyaremye yasigiwe n’uwo bari barashakanye watwawe n’umwuzure.

Ku mugoroba w’itariki ya 2 Gicurasi, Nteziyaremye yavuye mu kazi asanzwe akora ko gucuruza amagi n’ubunyobwa mu mudugudu wa Mahoko mu Murenge wa Kanama i Rubavu.

Yatashye asanga umugore we yakundaga guhamagara Mama David, rikomoka ku muhungu wabo ari na we mwana rukumbi bari bafitanye. Muri iyo minsi uyu mubyeyi yari ari koroherwa n’uburwayi; ibyatumaga umugabo we agomba kumwitaho by’umwihariko akaba yamufasha imwe mu mirimo yo mu rugo.

Nteziyaremye ahetse umwana we umugore yamusigiye
Nteziyaremye ahetse umwana we umugore yamusigiye

Nteziyaremye asobanura umwuka yasanze iwe mu rugo kuri uwo mugoroba, yagize ati: "Twari dufite ibishyimbo bike bihiye mu rugo, ariko nahise mubaza nti: ‘ese ngutekere iki?’ na we ati: ‘ntekera ibirayi’ ”.

Yarakomeje ati: “Nahise njya kuri butike iri hakurya y’umuhanda maze nishyura amafaranga 490 y’ikilo cy’ibirayi, hanyuma ngura n’isukari n’amakara y’amafaranga 100. Natetse ibya nimugoroba vuba nuko ngaburira umugore wanjye nakundaga”.

Nyuma ubwo bagiye kuryama nta kibazo kugeza saa 2:30’ za nijoro ubwo Nteziyaremye yakangukaga imvura yatangiye kugwa cyane.

Ati: “Nagiye hanze mbona amazi y’imvura atemba bisanzwe nsubira mu nzu ariko numva hari amabuye manini ari kwisekura ku nzu. Nitegereje neza mbona ni isuri irimo amabuye manini. Nafashe umuhungu wacu w’amezi atandatu ndamuheka ngerageza gusohoka ariko amazi yari amaze kuba menshi cyane, umugore wanjye we yarimo atabaza. Napfumuye mu gisenge ngo ngerageze gufata ku ishami ry’igiti cyari mu mbuga ariko birananira”.

Ibyo bimaze kwanga, Nteziyaremye yagarutse mu nzu ariko abaturanyi babo bari babashije kubona uko bikura mu nzu bahunga umwuzure bashatse uko babaha igiti kirekire ngo bakifashishe basohoka. Gusa, umuraba mwinshi w’amazi wakubise uwari uje kubatabara ahitamo kurekura cya giti kiragenda aho kubura ubuzima bwe.

Ubwo Nteziyaremye, umugore we n’umuhungu wabo bakomeje kuguma muri uwo mwuzure mu nzu, icyizere cyo kurokoka gishira bakireba.

Umugabo amaze kubona ko uburyo bwo kurokoka bwanze, yagiriye inama umugore we ko basenga amasengesho ya nyuma.

Ati: "Nabwiye umugore wanjye ko twakwihana ibyaha byacu kuko igihe cyacu cyegereje”. Ubwo turangije inzu yacu yahise igwa maze umugore wanjye agerageza gufata ku idirishya na ryo riragwa amazi ahita amutwara. Ni bwo mperuka kumubona ari muzima”.

Nteziyaremye yaganirije umunyamakuru wa KT Press uko ibiza byamutwaye umugore we
Nteziyaremye yaganirije umunyamakuru wa KT Press uko ibiza byamutwaye umugore we

Umugore we amaze kumubura amureba, Nteziyaremye yakomeje guhangana n’amazi, ariko yari yibagiwe ko afite umwana mu mugongo, kugeza ubwo ibyo yari amuhetsemo bitangira gupfunduka.

Ati: “Najishe umwana wange ndakomeza ubundi dukomeza kurwanya kugeza nambutse njya ku bitaro mfite agahinda ko kubura umugore wanjye nakundaga. Numvaga arira amazi amutwaye ariko nta mbaraga nari mfite zo kumutabara”.

Umwuzure watwaye umugore wa Nteziyaremye nyuma umurambo we uza kuboneka mu Iseminari Nto yitiriwe Mutagatifu Piyo X aho umwuzure na ho wakoze amarorerwa ariko ho nta wahaburiye ubuzima.

Mu gahinda kenshi yagize ati: “Mbonye umurambo we, narapfukamye nsenga Imana mvuga nti: ‘Oh! Nyagasani! Uzi uburyo mukunda, ariko wamukunze kundusha’".

Mu rwego rwo gufata mu mugongo abashegeshwe n’ibiza, ku itariki ya 4 Gicurasi intumwa za Guverinoma ziyobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente zerekeje i Rubavu mu muhango wo gushyingura abantu 13 baburiye ubuzima muri ibi biza harimo n’umugore wa Nteziyaremye.

Icyo gihe, aba bayobozi bunamiye abahitanywe n’ibiza ndetse bahumuriza imiryango yabo banatanga imfashanyo.

Na none kandi ku wa Gatanu tariki ya 12 Gicurasi 2023, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yasuye abaturage bo mu Karere ka Rubavu by’umwihariko abaheruka kugirwaho ingaruka n’ibiza byibasiye Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo.

Ubu, Nteziyaremye afite impungenge zo kuba adashobora gusiga umwana we w’amezi atandatu kugira ngo abone uko ashaka amaramuko kandi ntazi uko ejo hazaza he hazamera nk’umugabo. Gusa Leta yashyizeho uburyo rusange bwo gutera inkunga abashegeshwe n’ibiza muri rusange kandi byatangiye gukorwa.

Reba ubuhamya bwa Nteziyaremye Feza muri iyi Video:

Perezida Kagame yasuye abibasiwe n’ibiza, ababwira ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka