Ntiyemera ubwishyu ku nzu ye yangijwe n’amabuye ava mu kirombe cya STECOL

Munyabarenzi Justin avuga ko agaciro kahawe ibyangijwe n’amabuye aturuka mu kirombe cya STECOL ari make atayemera keretse hongeweho ibihumbi 100.

Inzu ya Munyabarenzi Justin amabati yaratobotse ku buryo iyo imvura iguye ashaka ahantu yikinga
Inzu ya Munyabarenzi Justin amabati yaratobotse ku buryo iyo imvura iguye ashaka ahantu yikinga

Munyabarenzi Justin wo mu Mudugudu wa Gasinga, Akagari ka Gasinga, Umurenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare, avuga ko amabuye ava mu kirombe cya STECOL yamwangirije amabati ari ku nzu ye bamuha n’amafaranga make.

Ati “ Maze gusubizaho amabati gatatu kose, inzu y’amabati 30 bakambwira ngo barampa ibihumbi 150, rwose ayo ni make cyane keretse bampaye ibihumbi 250 nibura nayafata.”

Munyabarenzi avuga ko uretse amabati yangiritse, ngo n’inkuta z’inzu ye na zo zatangiye kurekurana ku buryo nibakomeza guturitsa intambi inzu izagwa.

Muri iki kirombe ni ho haturikirizwa intambi amabuye avuyeho akagwa ku nzu z'abaturage
Muri iki kirombe ni ho haturikirizwa intambi amabuye avuyeho akagwa ku nzu z’abaturage

Nkurunziza Valentin, umukozi wa kompanyi STECOL ushinzwe guhuza iyi kompanyi n’abandi bantu, avuga ko abangirijwe imitungo yabo n’ibikorwa bya STECOL bamwe bishyuwe abandi banga amafaranga.

Avuga ko abanze amafaranga bakwiye kuvugana na sosiyete y’ubwishingizi ya Radiant, umwishingizi wa STECOL.

Agira ati “Abemeye ibyo babariwe amafaranga barayabonye. Twabikoze ubuyobozi buhari, abanze amafaranga nka Munyabarenzi babaze Radiant kuko twe dufite umwishingizi. Erega amafaranga yahawe si make ku mabati abiri cyangwa atatu yatobotse.”

Aha ni mu ruganda rusya amabuye ruri haruguru y'urugo rwa Munyabarenzi na rwo ngo rumutera imvumbi mu rugo
Aha ni mu ruganda rusya amabuye ruri haruguru y’urugo rwa Munyabarenzi na rwo ngo rumutera imvumbi mu rugo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasinga, Nkurunziza Emmanuel, avuga ko abari bafite ibibazo by’amazu yabo yangijwe n’ibikorwa bya STECOL bari bane, babiri bafata amafaranga babariwe, abandi babiri barayanga.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko nk’ubuyobozi iyo habaye ikibazo ku mitungo y’umuturage yangiritse mu icukurwa rya kariyeri(amabuye yifashishwa mu kubaka imihanda) akabimenyekanisha bajya hagati y’impande zombi ariko cyane cyane ku muturage kugira ngo atarenganywa.

Ati “ Iyo habaye icy’umuturage cyangirika mu icukurwa rya kariyeri, tumusaba kutumenyesha, hanyuma tugahuza nyiri kompanyi, umwishingizi we n’umuturage. Urumva twe tugomba kuba ku muturage wacu, iyo bikozwe neza uwo muturage arishyurwa.”

Mukarugwiza Harriet na we inzu itangiye kwiyasa akifuza ko yakubakirwa indi ariko we agasabwa gutegereza kuko ashobora kubarirwa amafaranga make nyuma inzu igasenyuka yose
Mukarugwiza Harriet na we inzu itangiye kwiyasa akifuza ko yakubakirwa indi ariko we agasabwa gutegereza kuko ashobora kubarirwa amafaranga make nyuma inzu igasenyuka yose
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ikibazo gifite uburyo bwo bwo kugikemura, naho ubundi uretse guhora bahanganye ejo ni bagira ikibazo bazavuga ko byatewe niryo vumbi, riva aho igisubizo cyari kuba kwimura abo bantu 4 kugeza imirimo irangiye bashaka bagasubirayo

gakuba yanditse ku itariki ya: 8-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka