Ntawanyeganyeza u Rwanda rufite ururimi n’umuco bimwe - Gen Kabarebe

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, General James Kabarebe, avuga ko ntawanyeganyeza u Rwanda mu gihe rufite ururimi n’umuco umwe, ahubwo ko umwanzi Igihugu gifite rukumbi ari ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri.

General James Kabarebe
General James Kabarebe

Yabitangaje kuri iki cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo 2022, mu biganiro byiswe “Ubumwe bwacu Tour", byateguwe na AERG Family ndetse na Minisiteri y’Urubyiruko, ku nsanganyamatsiko igira iti “Rubyiruko tumenye amateka y’igihugu, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside tunasigasira ubumwe bwacu nk’Abanyarwanda”.

Ni ibiganiro byahawe abanyeshuri mu mashuri yisumbuye ndetse na za Kaminuza bikorera mu Karere ka Rwamagana, bibera muri St Aloys Rwamagana.

Atanga ikiganiro ku Mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, General James Kabarebe, yavuze ko kurera abana bakiri bato, kuganira na bo ari byiza kuko abana bato ari bo bumva bakanafata icyerekezo cyiza iyo bagiriwe inama bakiri bato.

Yabibukije ko Igihugu n’Ubuyobozi bubakunda kandi babifuriza kugana aheza.

Yavuze ko urubyiruko rwa mbere rutigeze rubona amahirwe yo kuganirizwa n’abayobozi kuko nyuma y’ubukoloni Leta zitigeze zita ku rubyiruko ahubwo rwigishijwe kwangana no kwicana aho kurwigisha gukunda Igihugu no kugiteza imbere.

Asobanura ku mpamvu z’urugamba rwo kubohora Igihugu, yavuze ko rwabayeho kubera ko izindi nzira zose zo gucyura impunzi zananiranye bityo FPR ifata umwanzuro wo gukoresha uburyo bw’intambara kugira ngo Abanyarwanda babohorwe.

Mu byagombaga guhinduka harimo guheza bamwe mu Banyarwanda mu mashuri no mu butegetsi, kutisanzura mu Gihugu, inyigisho mbi zibiba amacakubiri ari byo byabyaye Jenoside yakorewe Abatutsi, guheza bamwe mu Banyarwanda mu buhungiro n’ibindi.

Ati “FPR yaje ije gukemura ibibazo harimo iby’ubuhunzi aho Habyarimana yavugaga ko Igihugu cyuzuye nk’ikirahure cy’amazi. Twebwe twakuriye mu buhungiro aho tutari twemerewe kuza mu Gihugu cyacu, aho turi baducunaguza, kujya ku ishuri wakubitwaga kuko uri Umunyarwanda, jye nakuze batubwira ko twaje ku nsinga z’amashanyarazi, banatubwira ngo tuzifate zidusubize iwacu.”

General Kabarebe yavuze ko nyuma y’imyaka 28 Igihugu kibohowe cyateye imbere, ariko ko kigomba gutera imbere kurushaho, bityo asaba urubyiruko nk’abayobozi b’ejo hazaza kurinda ibimaze kugerwaho no guharanira guteza imbere Igihugu.

Yagize ati “Nyuma y’ibyago byose Igihugu cyacu cyaciyemo, cyaranambye, kirihangana, kirapfa kirakira, ubu kigeze ku musingi ukomeye cyane utakibuza kuba mu bihugu biteye imbere ariko bigasaba ko urubyiruko rwacu rubigiramo uruhare. Mugomba kubigiramo uruhare mukitegura neza mu myumvire yanyu.”

Yavuze ko u Rwanda ari Igihugu gikomeye kuko gifite abantu bamwe kandi bafite umuco umwe, ururimi rumwe kandi batuye ahantu hamwe.

Ati “Nta muntu wanyeganyeza u Rwanda rufite ururimi rumwe, umuco umwe, ntibyashoboka, umwanzi dufite wa mbere ni ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri, uwo ni we mwanzi wa mbere wasenya iki Gihugu nk’uko yagishenye inshuro nyinshi kikanga gupfa.”

Yasabye urubyiruko gusubiza amaso inyuma bakareba aho Igihugu cyavuye n’aho kigeze bityo ntibibone nk’abana kuko bakiga mu mashuri yisumbuye ahubwo ababwira ko bafite inshingano zo kucyubaka no kugikunda ndetse no kudapfusha ubusa amahirwe bafite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka