Ntarama: Umugabo yasanzwe mu nzu ye yapfuye

Nsanzabugabo Sylivere w’imyaka 70 y’amavuko wari utuye mu mudugudu wa Kagoma I mu kagari ka Kibingo, mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera yasanzwe iwe mu rugo yitabye Imana kuri uyu wa 28 Gashyantare 2014.

Nsanzabugabo yari acumbitse muri uwo murenge kuko ubusanzwe akomoka mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Muhanga mu murenge wa Kibangu nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntarama, Mukantwari Bertilde.

Yagize ati “uyu musaza yakoraga akazi gatandukanye, kugeza ubu ntituramenya icyamuhitanye kuko twatabajwe n’abaturage batubwira ko bamusanze iwe yapfuye. Nta gikomere twamusanganye cyangwa ikindi kintu kigaragaraza ko cy’aba cyamuhitanye”.

Nyakwigendera nta muntu n’umwe babanaga kuko yabaga mu nzu ye wenyine, dore ko abo mu muryango we babaga aho avuka mu karere ka Muhanga.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro by’ADEPR Nyamata, aho wagiye gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane neza icyamuhitanye.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka