Ntarama: Bane Bishwe n’ikirombe ubwo bacukuraga amabuye y’agaciro

Abagabo bane bagwiriwe n’ibirombe barapfa kuri uyu wa gatanu tariki 08/08/2014 ubwo bacukuraga amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa colta mu mudugudu wa Rusekera mu kagari ka Kibungo mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntarama, Mukantwari Bertlide aravuga ko abo bapfuye ari uwitwa Kagarara Gilbert, Twizeyimana Francois, Habarugira Justin na Twagirayezu Erneste.

Yagize ati “ twahurujwe n’abantu mu masaha ya saa sita zo kuwa 8/8/2014 batubwira ko hari abakozi bagwiriwe n’ikirombe, ubwo twatangiye ubutabazi nibwo twabataburuye munsi y’ibitaka”.

Ikirombe cyagwiriye abarimo gucukura colta.
Ikirombe cyagwiriye abarimo gucukura colta.

Abataburuwe bose bajyanwaga ku bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata. Umuyobozi wabyo Rutagengwa Alfred akaba yatangarije Kigali Today ko umwe ariwe washizemo umwuka ageze kwa muganga ko abandi bavanywe mu kirombe barangije gushiramo umwuka.

Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera bukaba busaba abaturage kwitondera kujya muri ibyo birombe badafite imwambaro n’ibikoresho byabugenewe.

Iyi mpanuka ibaye hashize iminsi itatu hari undi nawe wapfuye agwiriwe n’ikirombe mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka